00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Rugwabiza yasabye Abanyarwanda guhindura imyumvire ku isoko ry’umurimo

Yanditswe na

Williams

Kuya 27 May 2015 saa 09:21
Yasuwe :

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Ambasaderi Valentine Rugwabiza, asanga igihe kigeze ngo Abanyarwanda bahindure imyumvire ku bijyanye n’isoko ry’umurimo mu Karere ruherereyemo, ngo bityo babashe guhatana n’abandi mu ruhando rw’Akarere.

Mu nama nyunguranabitekerezo ku guteza imbere umurimo ukoranywe ubunyamwuga muri Afurika y’Iburasirazuba yabereye i Kigali, abatanze ibitekerezo baturutse mu ngeri zinyuranye zifite aho zihuriye n’inozwa ry’umurimo, barimo inzego z’umurimo, iz’uburezi,iz’abikorera,inzego za Leta, imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi. Mu bitekerezo byatanzwe, byagaragaye ko u Rwanda rukiri hasi mu guhangana ku isoko ry’umurimo mu Karere.

Bamwe mu batanze ibitekerezo bagarutse ku kuba hari imirimo ikenera ubunyamwuga mu Rwanda ariko ahanini igakorwa n’abanyamahanga, by’umwihariko hagatangwa ingero ku Banyakenya.

Minisitiri Rugwabiza Valentine avugana n’Itangazamakuru yavuze ko niba Abanyarwanda babonye abanyamahanga benshi mu mirimo inyuranye batagombye kumva ko batewe, ahubwo ko bagomba gusobanukirwa ko bayihawe kuko bayishoboye, bityo nabo bagaharanira kongera ubumenyi ngo bakore ibyo bashoboye, banambuke imipaka bajye kubikora no hanze y’igihugu, nk’uko abo banyamahanga babigenza.

Mu kiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Uburezi, Prof Silas Lwakabamba, yagaragaje aho u Rwanda ruhagaze mu burezi muri aka Karere, n’ingufu rushyira mu masomo yabashisha Abanyarwanda kuba abanyamwuga biyambazwa no mu bindi bihugu mu bijyanye n’umurimo unoze.

Uwa kabiri uhereye ibumoso: Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Ambasaderi Valentine Rugwabiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages