00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi w’u Bushinwa yasoje imirimo ye mu Rwanda

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 29 October 2015 saa 08:03
Yasuwe :

Kuri uyu wa 29 Ukwakira, Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Shen Yong-Xiang yasezeye kuri Perezida Paul Kagame nyuma yo kumara imyaka irenga ibiri ahagarariye u Bushinwa mu Rwanda.

Shen Yong-Xiang yatangiye imirimo ye tariki 17 Nzeli 2013, ubwo Perezida Kagame yakiraga inyandiko ze zimwemerera guhagararira u Bushinwa mu Rwanda.

Agitangira imirimo ye mu Rwanda, yasezeranyije ibihugu byombi ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo bihahirane mu bucuruzi ndetse n’umuco.

U Bushinwa kandi bwagiye butera inkunga u Rwanda mu kubaka ibikorwa remezo, ubuhinzi, amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro n’ibindi bigamije iterambere ry’igihugu.
Muri 2014, ubuhahirane bw’u Rwanda n’u Bushinwa mu bucuruzi bwinjije miliyoni 207 z’amadorari ya Amerika.

Usibye ubufatanye mu bijyanye n’ubukungu, Shen Yong-Xiang yanagize uruhare mu mubano mwiza mu bijyanye na Politike w’ibihugu byombi, aho mu Kuboza 2014 yashyikirije ubutumwa perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, buvuye kuri mugenzi we w’ubushinwa bugamije gutsura imikoranire myiza hagati y’inteko zombi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages