Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, yashimye gahunda ya leta y’u Rwanda mu kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi mu mitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu ruzinduko Ambasaderi Masahiro yagiriye mu kigo cya Mutobo, kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko uburyo u Rwanda rwita ku bahoze babarizwa mu mitwe y’iterabwoba muri RDC, ari umwihariko udasanzwe ugereranyije n’ibindi bihugu.
Uru ruzinduko rwari rugamije kureba umusaruro w’ibikorwa bitandukanye u Buyapani butera inkunga mu Rwanda, birimo guha amasomo y’ubumenyingiro abahoze mu gisirikare basubijwe mu buzima busanzwe bafite ubumuga hagati ya 2005 na 2008, ndetse no kwigisha no gufasha kubona imirimo abahoze ari abarwanyi n’abandi bafite ubumuga hagati ya 2011 na 2014 binyuze mu mishanga itandukanye yatewe inkunga n’Ikigega cy’Abayapani cy’Iterambere Mpuzamahanga ‘JICA’.
Ambasaderi Masahiro yavuze ko guha ubumenyi aba bahoze mu mitwe yitwaje intwaro ari umusemburo w’iterambere, ubumwe n’amahoro mu gihugu nk’u Rwanda.
Yagize ati “Iki ni igikorwa kidasanzwe udashobora no gusanga mu Buyapani, njye nagishimye cyane. Hari ibintu bibiri guverinoma y’u Buyapani igomba gukorera u Rwanda, icya mbere tugomba gukomeza gutera inkunga y’ubujyanama n’amafaranga kuri ibi bikorwa byo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari inyeshyamba; ikindi tugomba kuzana ibikorwa by’ishoramari bikarushaho kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.”
Ambasaderi Masahiro yakomeje avuga ko bazakomeza guha agaciro ibyifuzo bya leta y’u Rwanda no gutera inkunga ibikorwa bigamije kurushaho guteza imbere Ikigo cya Mutobo.
Komiseri wungirije wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abahoze ari Abasirikare, Rtd Lt Col Fred Nyamurangwa, yavuze ko ubufasha bahawe n’u Buyapani mu kwigisha abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, byatumye nabo barushaho kwiyubaka nk’ikigo ndetse biteza imbere by’umwihariko abahawe amasomo y’imyuga.
Ati “Imyuga twabigishije niyo ibatunze aho batuye n’imiryango yabo. Aho tugeze ubu harashimishije kuko n’aba baturutse mu mashyamba ya Congo mu minsi ishize nibarangiza kwiga imyuga bazasanga imiryango yabo bafatanye na yo kubaka igihugu.”
Muri iyi nkambi ya Mutobo ubu harabarizwa abahoze mu mitwe y’iterabwoba mu RDC baheruka gucyurwa mu Rwanda, nyuma y’ibikorwa by’ingabo za Congo bigamije kurandura imitwe y’iterabwoba yagize indiri igice cy’Uburasirazuba bw’iki gihugu basaga 300 bari guhabwa amasomo y’uburere mboneragihugu, ndetse n’abandi 166 batangiye guhabwa amasomo y’imyuga.
Bamwe mu bari guhabwa amasomo y’ubumenyingiro bavuga ko batunguwe ndetse bakanashimishwa n’uburyo bakiriwe mu Rwanda, bagahabwa ibikenerwa by’ibanze, none ubu bakaba bari no kwigishwa imyuga izabafasha kwibeshaho nibasubira mu miryango yabo.
Habiyaremye Patrick, w’imyaka 48, ufite ubumuga bwo kutagira ukuboko kumwe kw’iburyo, avuga ko nyuma yo kumara imyaka 25 mu mashyamba ya RDC nta nyungu yakuyeyo; gusa ngo nyuma yo guhabwa amahugurwa y’ubuhinzi mu kigo cya Mutobo, ubu yahisemo kwegurira ubuzima bwe umwuga wo guhinga.
Yagize ati “Bizamfasha kwiteza imbere, umuryango wanjye ndetse n’igihugu muri rusange. Ubumenyi ndi gukura aha buzamfasha guhinga bya kinyamwuga kandi nizeye ko nzabigeraho.”
Nyirahabimana Léoncie wahisemo umwuga w’ubudozi avuga ko yavuye mu mashyamba ya RDC muri Kanama 2019 kandi afite icyizere ko ubumenyi ari guhabwa buzamufasha kwitungira abana be batatu kuko umugabo we yaguye muri Congo.
Inkambi ya Mutobo imaze kunyurwamo n’abasaga ibihumbi 11, isanzwe yakirirwamo abahoze ari abasirikare, bagahabwa inyigisho zibafasha kongera kwisanga mu muryango mugari w’abanyarwanda, ndetse bagahabwa n’amasomo y’ubumenyingiro yiganjemo ubudozi, ubwubatsi, ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere.
Usibye gutera inkunga gahunda n’imishinga bya leta binyuze mu kigega cy’iterambere JICA, ishoramari ry’abayapani mu Rwanda rikomeje kwiyongera, aho mu myaka itatu ishize ibikorwa by’ubucuruzi byatangijwe n’abayapani mu Rwanda byavuye kuri birindwi, ubu bikaba bigeze kuri 30.



















Ibitekerezo 0