Ambasaderi Kabale yatumijwe nyuma y’uko ubucamanza bw’u Bufaransa buhawe ubuhamya na bamwe mu birukanwe mu gisirikare n’abakatiwe n’inkiko kubera ibyaha bakoze mu Rwanda bahitamo guhunga igihugu no kurwanya ubutegetsi buriho.
Ubwo buhamya bwatumye umucamanza Herbaut wo mu rukiko rw’i Paris asaba ko mu Kuboza uyu mwaka Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, yazajya guhangana nabo amaso ku maso yiregura ku byo bari bamushinje ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.
Nk’uko tubikesha Jeune Afrique, Ambasaderi Kabale yasubiye mu Bufaransa ajyanye ibaruwa ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yagenewe mugenzi we w’u Bufaransa Jean-Yves Le Drian.
Iki kinyamakuru kivuga ko amakuru cyahawe n’u Rwanda ni uko iyo baruwa igaragaza uko rutakibasha kwakira ikoreshwa ry’ubutabera bw’u Bufaransa mu nyungu za politiki zishingiye ku birego bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



















TANGA IGITEKEREZO