00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yijeje ubufatanye Kaminuza ya Kigali

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 21 March 2015 saa 08:02
Yasuwe :

Ambasaderi w’Umuyango w’Ubumwe bw’Uburayi Michel Ryan yasuye Kaminuza ya Kigali imaze umwaka umwe n’igice gusa itangiye maze, ayizeza ubufatanye mu by’amahirwe ajya atangwa yo kujya kwiga (schorarships) atangwa mu bihugu bigize uwo muryango.

Mu kiganiro yagejeje ku banyeshuri ndetse n’abarezi bo muri Kaminuza ya Kigali , Amb. Ryan yabagaragarije imikorere y’umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi.

Ati “Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi ugira Inteko Ishinga amateko ibihugu byose bihuriyeho [...], dukorana neza n’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere dutanga inkunga yatuma ubushomeri bucika nk’inkunga mu buhinzi, mu bikorwa remezo n’ibindi.”

Yabagaragarije kandi uburyo uwo muryango ufatanya na Leta y’u Rwanda, anabasezeranya ko uko hazajya hatangwa amahirwe yo kujya kwiga mu bihugu biwugize uko azajya aboneka, ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali buzajya bufasha abanyeshuri kubimenya na bo bakazihatanira.

Ryan yongeraho ko n’ubwo uburenzi atari rwo rwego umuryango w’Ubumwebw’Uburayi wibandaho gusa, ko ariko ibihugu biwugize bijya bitanga Buruse (Bourse) ku buryo Kaminuza ya Kigali nayo yaba mubazajya bahabwa amahirwe yo kujya kurahura ubumenyi muri ibyo bihugu.

Abanyeshuri bagaragaje ko bakeneye ubufatanye n’izindi Kaminuza yo mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi bakagira ibyo babigiraho kandi bakubaka n’umubano.

Prof. Nshuti Manasseh umwe mu bashinzwe kuzamura (Promoter) Kaminuza ya Kigali yagaragaje ko ubwo bufatanye abanyeshuri bifuza bushoboka, kuko Kaminuza ya Kigali ikataje mu gutanga ubumenyi ndetse ko uyu mwaka uzanarangira iyo Kaminuza ifite inyubako zayo bwite bakarushaho kugendana n’iterambere.
Kaminuza ya Kigali ubu yamaze kwemererwa kwigisha Icyiciro cya gatatu (Master’s) mu gihe cy’amezi 13 gusa, kuko ifite ubushobozi haba mu barimi ndetse n’ibikoresho. Ubu iyo kaminuza ifite abanyeshuri 2600 mu mwaka umwe n’igice imaze itangiye.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages