Uwari Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Donald W. Koran, yamaze gusezera Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, amugaragariza ko asoje ubutumwa bw’igihugu cye cya Amerika mu Rwanda, ni mu muhango wabereye muri Village Urugwiro ku ya 23 Ukuboza 2014.
Ambasaderi Koran yavuze ko u Rwanda rwateye imbere mu burezi, mu buzima no mu iterambere ry’ubukungu. Kandi ko nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), bishimira kuba baragize uruhare muri bimwe mu bikorwa by’amajyambere u Rwanda rwagezeho.
“Turishima ko twafatanyije n’u Rwanda mu bikorwa byinshi ariko cyane cyane mu bikorwa by’ubuzima. Twagize uruhare mu kurwanya icyorezo cya SIDA, twafashije mu guhugura abaganga mu b’ibyiciro bitandukanye, dufasha muri gahunda z’uburezi binyuze muri USAID, twanafashije kandi igihugu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi.”
Ambasaderi Koran yavuze ko banifuza ko ubufatanye bafitanye n’u Rwanda, bugomba gukomeza kwiyongera no mu bihe biri imbere.
Ambasaderi Donald Koran yahagarariye Amerika mu Rwanda, kuva muri Kanama ya 2011 akaba yari amaze imyaka irenga itatu kuri uyu mwanya.
Mu Gushyingo k’uyu mwaka, Sena ya Amerika yemeje umugore witwa Erica J. Barks Ruggles kuba Ambasaderi mushya wayo mu Rwanda, bisobanuye ko ariwe usimbura Donald W.Koran ucyuye igihe cye.
Uyu mugore wari waratorewe guhagararira u Rwanda muri Nyakanga 2014, yahoze akora muri Ambasade ya Amerika muri Afurika y’Epfo kuva mu 2011. Biteganyijwe ko azagera mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2015


















TANGA IGITEKEREZO