00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda arakangurira abakobwa kwiga Siyansi

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 11 October 2015 saa 06:53
Yasuwe :

Mu gusoza amahugurwa agamije gukundisha abakobwa kwitabira amasomo ya siyansi, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica J. Barks-Ruggles yabashishikarije kwiga no kubyaza umusaruro siyansi kuko ngo adakomera nk’uko bamwe babivuga.

Abakobwa 120 bavuye mu bigo 6 mu gihugu basoje amahugurwa agamije kubashishikariza kwiga amasiyansi, yari yateguwe n’ikigo cyitwa Her2Voice kuri uyu wa 8 Ukwakira.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda Erica J. Barks-Ruggles yababwiye ko aya mahirwe babonye yo kubimburira abandi bakobwa bo mu Rwanda bahugurwa, azabafasha guhanga udushya no gushaka ibisubizo by’ibibazo isi ihura na byo bifashishije siyansi.

Anagaruka kuri bamwe mu bavuga ko amasiyansi cyangwa imibare bitagenewe kwigwa n’abakobwa, akabashishikariza gutsinda iyo myumvire.

Ambasaderi Erica J. Barks-Ruggles yagize ati” mutere imbere; ntimuzacike intege, kandi ntimuzemerere umuntu n’umwe wababwira ko amasiyansi adashobora kwigwa n’abakobwa, cyangwa ngo imibare irakomera.”

Yifashishije urugero rwa Marie Curie, umugore uheruka guhabwa igihembo cyitiriwe Nobel mu bugenge(Physics) n’ubutabire(Chemistry) abasaba ko baharanira kugera ikirenge mu cye, kandi ngo iyo umukobwa yize neza ateza imbere imbaga y’aho akomoka.

Tariki ya 11 Ukwakira, isi yose yizihiza umunsi w’umwana w’umukobwa, muri uyu mwaka hakazasuzumwa ibyagezweho mu ntego z’ikinyagihumbi zasojwe muri uyu mwaka wa 2015, no gushyiraho izindi ntego z’iterambere rirambye zizashyirwa mu bikorwa kugeza mu mwaka wa 2030.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages