00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi wa Amerika muri Loni yanenze ingabo za Monusco

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 March 2017 saa 09:09
Yasuwe :

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Nikki Haley, yanenze ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro, ko inshuro nyinshi zita inshingano zazo zigasa n’izidahari mu bihugu ziba zoherejwemo.

Mu ijambo yagejeje ku muryango uharanira ububanyi n’amahanga (CFR),yavuzemo amagambo akomeye by’umwihariko ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Monusco.

Uyu mugore yavuze ko Guverinoma ya Congo yamunzwe na Ruswa, yongeraho ko ubusanzwe ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zoherezwa mu gihugu kugira ngo zifatanye na Guverinoma mu bikorwa byo kugarura amahoro ariko ko muri Congo atari wo murimo ziri gukora.

Ati “Mu yandi magambo, Umuryango w’Abibumbye uri gufasha Guverinoma iri gukwirakwiza imyitwarire y’ubugizi bwa nabi ku bantu bayo.”

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Nikki Haley

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages