Abagore batatu batoranyijwe binyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook rwa Ambasade ya Amerika mu Rwanda, bagomba guhatanira igihembo cy’Abanyarwandakazi b’abanyamurava, ‘Rwandan Women of Courage’ mu mwaka wa 2016 kubera ibikorwa byabo by’indashyikirwa n’umurava bagaragaza.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore kuri uyu wa 8 Werurwe 2016, aba bagore batatu bifatanyije na bagenzi babo bahembwe umwaka ushize basangiza abandi ibyo bamaze gukora n’uburyo bafasha abakiri bato kwitinyuka bagaharanira kugera ku mihigo yabo.

Ambasaderi wa Amerika ashingiye ku bikorwa byabo no ku ngaruka byagize ku muryango nyarwanda yagize ati “ Ibikorwa by’aba bagore bigaragaza neza impinduka umugore umwe ufite icyerekezo yazana mu muryango abamo.”

Yakomeje agira ati “Kubera gukora nk’abayobozi n’abarimu, aba bagore babashije kuba indashyikirwa mu mirimo yabo kandi bayikundisha urubyiruko rutabarika rwifuza kugera ikirenge mu cyabo.”

Mu Rwanda iki gihembo gitanzwe ku nshuro ya kabiri, abagihawe muri 2016 bakaba barimo Agnes Twagiramaliya, umwarimu wo mu karere ka Nyamasheke, umaze imyaka 36 yigisha.

Twagiramaliya yashimwe n’abo yigishije kubera umuhate we mu kazi no kuba yarashishikarije abana kuguma mu ishuri no gukora cyane ngo bagere ku mihigo biyemeje.

Mu bahembwe kandi harimo Zulfat Mukarubega washinze Kaminuza yigisha iby’ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ubucuruzi.

Mukarubega yatangiye ari rwiyemezamirimo uciriritse, ariko birangira ashinze Kaminuza ya mbere yigisha iby’ubukerarugendo mu Rwanda.

Uwa gatatu wahawe igihembo ni Jeanne d’Arc Girubuntu, umugore umwe ubarizwa mu ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare.

Umwaka ushize, Girubuntu yabaye umunya-Afurika wa mbere w’umugore wagiye muri shampiyona y’isi yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse muri Gashyantare 2016 yaje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ya Afurika yabereye muri Maroc, mu gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye.

Kuva mu mwaka wa 2007, Amerika nibwo yatangije igihembo mpuzamahanga ku mugore w’indashyikirwa ku isi gitangwa buri mwaka, kigahabwa umugore wagaragaje umurava udasanzwe mu bikorwa bye, uwayoboye abandi mu guharanira uburenganzira bwa muntu, ubutabera, n’uwaharaniye uburinganire n’iterambere ry’abagore.

Ambasaderi Eric J. Barks hamwe n'abatsindiye igihembo
Ambasaderi Eric J. Barks hamwe n'abatsindiye igihembo
Abatsinze umwaka ushize bari kumwe n'abatsinze uyu mwaka
Abatsinze umwaka ushize bari kumwe n'abatsinze uyu mwaka