Ambasaderi Burcu Çevik wari umaze imyaka ine mu Rwanda biteganyijwe ko azahaguruka ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ejo ku wa 17 Mutarama 2023.
Ni imirimo yahawe hashize igihe gito Isi ihita ijya mu bihe bikomeye bya Covid-19 ariko akavuga ko nubwo iyi ndwara yazambije ibintu, umubano w’ibihugu byombi wageze kuri byinshi bitanga icyizere cy’ejo hazaza heza.
Ati “Nubwo Covid-19 yangije ibintu byinshi izamuka ry’ubufatanye mu by’ubucuruzi ryikubye inshuro eshanu kuva mu 2019, ibigaragaza ejo heza kandi hatanga icyizere ku bihugu byombi.”
Muri iki gihe u Rwanda na Türkiye byageze ku mishinga myinshi irimo iy’ubwubatsi, kongera ingufu, ibikorwa byo guteza imbere inganda, amahoteli n’ibindi. Ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwazamutse buva kuri miliyoni $31 mu 2019 bugera kuri miliyoni $178 mu 2022.
Ambasaderi Burcu Çevik avuga ko ibi byose byagezweho bigizwemo uruhare n’ubuyobozi buhora butekereza imishinga ifitiye inyungu abaturage ndetse n’umurava n’ubwitange Abanyarwanda bahorana.
Ati “Ntewe ishema no kugira uruhare muri ubu bufatanye bwageze kuri byinshi mu gihe gito ndetse uretse n’ibyo, vuba aha hariyongeraho ubufatanye mu bijyanye n’ubukerarugendo no guteza imbere umuco w’ibihugu byombi.”
Yemeje ko amasomo mu by’umutekano, dipolomasi n’ibindi agamije kongerera ubushobozi inzego zitandukanye batanga azahoraho nk’umusanzu igihugu cye kizakomeza guha u Rwanda ruhora rurajwe ishinga no guteza imbere abakozi n’abaturage barwo muri rusange.
Yashimiye ubuyobozi bw’igihugu ku bushake bwagaragaje ngo umubano w’ibihugu byombi ugende neza, ashimira n’abanyeshuri basoje n’abakomeje kwiga muri kaminuza zitandukanye z’iki gihugu ndetse n’urugwiro Abanyarwanda batahwemye kugaragaza.
Umubano w’u Rwanda na Türkiye ushingira no mu burezi kuko kuri ubu u Rwanda rufite abanyeshuri 240 bigayo, barimo 81 bahawe buruse n’icyo gihugu mu mashami atandukanye.
Umubano w’u Rwanda na Türkiye wazamutse ku rugero rushimishije binyuze mu bufatanye bushingiye ku mishinga itandukanye irimo n’iy’ubwubatsi bigizwemo uruhare uruhare n’ibigo byo muri Türkiye irimo Kigali Convention Centre, BK Arena na Stade Amahoro irimo kuvugururwa.
Kugeza ubu kandi ishoramari ry’ibigo byo muri Türkiye risaga miliyoni $500 mu nzego zirimo inganda, ubwubatsi, amahoteli n’ibindi ndetse umubano w’ibi bihugu ukaba ushimangirwa n’ingendo za buri munsi za Turkish Airlines.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!