Ambasaderi AlQahtani yasuye iri torero anageza ijambo ku bakirisitu bari baje mu materaniro yo ku Cyumweru kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2021.
Mu ijambo rye, yavuze ko kudahuza ukwemera bitakabaye impamvu zo gushyamirama hagati y’abantu, ngo bitume bahora mu ntambara cyangwa mu mirwano, ahubwo byakabaye umurunga ubahuza bakabana mu mahoro.
Yatanze urugero ku gihugu cye, avuga ko kibamo ubwoko burenga 200 bw’abantu bakomoka mu bihugu bitandukanye kandi bose babana mu mahoro, aho buri wese yemererwa gusengera mu idini rye nta nkomyi, akaba ariyo mpamvu UAE nk’igihugu gifite umubare munini w’Abayisilamu ariko kitagendera ku mahame akarishye y’iri dini gishaka ko n’ahandi ku Isi bimakaza ubumwe n’amahoro.
Yakomeje agira ati “Mu ruzinduko Papa Francis yagiriye muri UAE muri Gashyantare 2019, yagiranye ibiganiro na Imam mukuru w’umusugiti al-Azhar w’i Cairo, Dr. Ahmed al-Tayyib, bashyira umukono ku nyandiko ishimangira ubumwe bw’abantu hagamijwe amahoro ku Isi no kubana, ndetse ishyira akadomo ku ntambara zihuza abadahuje ukwemera.”
Ambasaderi AlQahtani yavuze ko kugira ngo ibi bigerweho abantu basengera mu matorero n’amadini atandukanye bazajya bahurira mu nyubako nini iri kubakwa i Abu Dhabi yitiriwe Aburahamu izaba irimo umusigiti, urusengero ndetse n’isinagogi, bagasenga Imana buri wese atabangamiye undi bakabana mu mahoro no mu bwumvikane, aho izatangizwa ku mugaragaro mu 2022.
Pasiteri Kayumba Benjamin wari uhagarariye Paruwasi Cathedral y’Itorero Méthodiste Libre mu Rwanda yavuze ko uruzinduko rwa Ambasaderi wa UAE mu itorero ryabo ari uburyo bumwe bwiza bwo gufungura inzira yo kubana mu mahoro kw’abantu badahuje ukwemera.
Yakomeje agira ati “Ijambo ry’Imana riravuga riti umukirisitu mwiza akwiye kubana n’abandi amahoro niyo yaba bafite ibimutandukanya n’undi. Ariko amahoro ku Isi agomba kubakwa bwa mbere n’itegeko Imana yaduhaye Yesu Kristu yaduhaye kubana n’abantu bose amahoro dukuyeho ibishobora gutadukanya abantu yaba amadini n’amatorero.”
Si ubwa mbere Ambasaderi wa UAE asuye amatorero, kuko no mu Ugushyingo 2020 yatanze ubutumwa mu misa yabereye muri Paruwasi Regina Pacis i Remera, misa yari yanitabiriwe na Antoine Cardinal Kambanda aho nabwo yagarutse ku kubana mu mahoro kw’amadini n’amatorero atandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!