00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi wa USA mu Rwanda yatangiye gukoresha Ikinyarwanda

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 30 January 2015 saa 10:48
Yasuwe :

Ambasaderi mushya wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, Erica Barks-Ruggles, akomeje gutungurana akoresha Ikinyarwanda mu butumwa atanga mu gihe gito amaze ashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.
Ubwo kuri uyu wa 28 Mutarama Ambasaderi Erica Barks-Ruggles yasuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi, yahise yandika mu Kinyarwanda ku rubuga rwa Twitter ati “Nabashije gusura urwibutso rwa Gisozi, guha icyubahiro (…)

Ambasaderi mushya wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, Erica Barks-Ruggles, akomeje gutungurana akoresha Ikinyarwanda mu butumwa atanga mu gihe gito amaze ashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

Ubwo kuri uyu wa 28 Mutarama Ambasaderi Erica Barks-Ruggles yasuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi, yahise yandika mu Kinyarwanda ku rubuga rwa Twitter ati “Nabashije gusura urwibutso rwa Gisozi, guha icyubahiro inzirakarengane no kwigira ku mateka. #respect #Rwanda.”

Aya magambo yaje akurikira ayo yaherukaga kwandika ubwo yakirwaga na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, agira ati “Muraho #Rwanda ! Uyu munsi nishimiye gushyikiriza ibyangombwa byange Nyakubahwa Perezida Kagame – EBR #partnership.”

Benshi bamugaragarije ko bishimiye kuba yatangiye gukoresha ururimi rw’Ikinyarwanda atangazau butumwa bwe , bamwe bati “@USAmbRwanda Erica Barks-Ruggles warakoze gusura inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, tuzahora tubibuka.”

Naho abandi bati “@USAmbRwanda @mdondozi ugize neza kudusuhuza mu #Kinyarwanda. #Umuco”

Ambasaderi Erica Barks-Ruggles azi neza byinshi mu bibazo byugarije umugabane wa Afurika kuko amaze imyaka irenga 23 ari umudiplomate, kandi ½ cy’umwuga we akaba yaragikoreye kuri uyu mugabane.

Mu byo yimirije imbere gukorera u Rwanda nka Ambasaderi mushya harimo gukomeza ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Amerika, kurwanya icyorezo cya SIDA, gukomeza guteza imbere uburezi, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere n’ibindi.

Yatangaje ko yishimiye ko mu myaka 20 ishize, u Rwanda rwerekanye ko iterambere, ubwiyunge no gukira ibikomere bishoboka kabone na nyuma y’ibibazo bikomeye nka Jenoside.

Ambasaderi Erica Barks-Ruggles nawe yatangaje ko Amerika ishyigikiye byimazeyo kuba ingabo za Congo na MNUSCO zagaba ibitero kuri aba barwanyi banze gushyira ibirwanisho hasi.

Reba amashusho Ambasaderi Erica Barks-Ruggles avuga imigabo n’imigambi ye ku Rwanda:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages