00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi wa USA mu Rwanda yahaye ibihembo abagore b’abanyamurava

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 20 March 2015 saa 10:47
Yasuwe :

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica J. Barks-Ruggles yahembye abagore b’abanyamurava mu birori byo kwizihiza ukwezi kwahariwe amateka y’umugore ku wa kane tariki 19 Werurwe 2015.

Abagore bahembwe muri ibyo birori byabereye iwe mu rugo, ni abavuye mu rutonde rwatanzwe n’abakurukira Paji ya Facebook ya Ambasade ya Amerika barenga 20 000.

Amb. Bark-Ruggles n'abagore b'abanyamurava bahembwe

Amb. Barks-Ruggles yabwiye abari bitabiriye ibyo birori ati ”Umurava, ubwitonzi no kwiha intego kwaba bagore bane bigaragaza urwego rw’iterambere u Rwanda rushaka kugera ho.”

Barks-Ruggles yakomeje avuga ko yishimiye kuzakorana nabo mu gihe cy’imyaka itatu azamara mu Rwanda, kandi bakazaboneraho kurushaho gushaka ibyateza imbere abagore n’abakobwa, kugira ngo buri mukobwa abashe gutegura ejo heza no gukoresha impano ze ategura ejo heza h’u Rwanda.

Abahawe ibihembo ni Chantal Ingabire uyobore itsinda ry’abunganizi mu mategeko 22 banafasha abana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Jeanne Mwiriliza washinze ishyirahamwe Tubahumurize rifasha abagore bahuye n’ihohoterwa.

Abandi ni Liberatha Mukasine wabashije kuba umuhinzi ukomeye w’imyumbati nyuma yo kubura umugabo we n’abana batatu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, na Xaverine Mukamunana washinze ishyirahamwe Jyamubandimwana rifasha abana bafite ubumuga.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye guhemba abagore b’abanyamurava mu 2007.

Uyu mwaka ibihembo byatanzwe bikaba ari iby’umwihariko ku bagore b’abanyarwanda bagaragaje imikorere n’imiyoborere myiza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages