Ameki Color ifite umwihariko wo kuba imaze imyaka 10 ari umuterankunga wa Tour du Rwanda, n’uyu mwaka iri mu baserutse yegera abakiliya bayo hirya no hino mu gihugu, aho iri rushanwa rijya hose ibasobanurira ibijyanye n’ibicuruzwa bishya ibafitiye ndetse n’uko yagabanyije ibiciro mu rwego rwo gufasha buri Munyarwanda kuba heza kandi hamunogeye.
Uru ruganda rwamamaye cyane kubera amarangi yarwo atagereranywa byatumye ruhora ku isonga n’amahanga akarugana ariko siyo yonyine rukora kuko rufite na Amaki Meubles, nayo ikora ibikoresho byo mu mbaho bigezweho nk’uko IGIHE yabitangarijwe na Usenga Lambert, ushinzwe gutegura ibikorwa byarwo.
Yagize ati “Nka Ameki Color twaje muri Tour du Rwanda, dushaka kwegera abakiliya bacu kugira ngo tubumve, tumenye ibibazo byabo ariko by’umwihariko tubagezeho ibicuruzwa byacu kuko abenshi bazi ko tugira amarangi gusa ariko siko biri."
Yakomeje agira ati "Dukora ibikoresho byo mu nzu bikoze mu mbaho nziza ziba zatunganyirijwe mu ifuru, dufite ibigega bikoze muri polyester byiza bishobora kumara imyaka nka 30. Dufite amabati meza atambutsa urumuri, Ameki niyo yonyine iyakora mu Rwanda, abajyaga kuyarangura hanze bamenye ko Ameki yabikemuye kandi ari ku giciro cyiza."
Yashimangiye ko intego nyamukuru ya Ameki Color, ari uguhora ku isonga mu gukora ibintu bifite umwimerere kandi bidahenze ku buryo nta Munyarwanda wabura ubushobozi bwo kubihaha, kuko aribo uruganda rukorera.
























TANGA IGITEKEREZO