00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika igiye kurushaho gushyira igitutu kuri Perezida Nkurunziza

Yanditswe na

Philbert Girinema

Kuya 8 May 2015 saa 09:51
Yasuwe :

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica Barks-Ruggles, yavuze ko inzira imwe ishoboka yo gukemura imvururu zikomeje kubera mu Burundi ari uko Guverinoma y’icyo gihugu yakubahiriza amasezerano y’amahoro ya Arusha.

Ibi yabitangaje ubwo yasuraga impunzi z’Abarundi zicumbikiwe muri nkambi ya Mahama muri Karere ka Kirehe kuwa gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2015.

Ambasaderi Barks-Ruggles nyuma yo gusura iyo nkambi, yavuze ko nta muntu wishimira kubaho mu buzima bw’ubuhunzi, bityo ko impunzi z’Abarundi zikwiye gusubira mu gihugu cyazo mu gihe hazaba hagarutse umutekano.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica Barks-Ruggles

Yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije n’ibindi bihugu, bagiye gushyira igitutu kuri guverinoma y’u Burundi kugira ngo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bihagarare.

Yagize ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi n’ibindi bihugu, tuzakomeza gukorana bya hafi, dushyire igitutu kuri Guverinoma y’u Burundi ngo hatagira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeza kuba.”

Yakomeje avuga ko Perezida Nkurunziza akwiye gukurikiza amasezerano ya Arusha agena ko umukuru w’igihugu agomba kuyobora manda ebyiri ntarengwa.

Ambasaderi Barks-Ruggles yagize ati “…Igisubizo ni ukubaha amasezerano ya Arusha. Amasezerano arahari, yagiyeweho impaka buri wese arayemera, birakwiye rero ko yubahirizwa niko dusanzwe tubyemera kandi niko tuzanakomeza kubifata kandi twizeye ko iyo ariyo nzira ikurikiyeho.”

Gusa ariko, nubwo yagaragaje ko imvururu zo mu Burundi zigomba guhoshwa n’ubuyobozi, yirinze kuvuga niba Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari ibihano ziteganya yaba ku bayobozi no ku gihugu muri rusange usibye kubashyiraho igitutu.

Inkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe, imaze kwakira impunzi z’Abarundi zigera ku bihumbi 17 ziganjemo abana. Byitezwe ko uyu mubare ushobora kwiyongera ukagera ku bihumbi 25 mu cyumweru kimwe.

Abarundi bose bamaze guhungira mu Rwanda, bararenga ibihumbi 25 mu gihe bakinjira umunsi ku munsi.

Umubare w’abinjira umaze kugabanuka ugereranyije n’abinjiraga mu minsi ishize kuko kuwa kane abakiriwe mu nkambi ya Gashora mu Bugesera bari 171.

Inkambi ya Mahama i Kirehe iricumbikiwemo Abarundi bagera ku bihumbi 17
Uhagarariye HCR mu Rwanda, Saber Azam (ibumoso) na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda
50% by’Abarundi bari i Mahama ni abana

Amafoto: Nyabyenda Jean Baptiste


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages