Kuri uyu wambere Polisi y’u Rwanda yakiriye itsinda ry’intumwa ziturutse muri Leta zunze ubumwe z’Amerika zije gufasha Polisi kongera ubushobozi mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.
Izi ntumwa zikigera ku kicicaro gikuru cya Polisi zakiriwe n’umuyobozi mukuru wa wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K Gasana.
IGP Gasana yashimiye izo ntumwa kuba zasuye Polisi y’u Rwanda, avuga ko ibikorwa biteganyijwe bizongerera Polisi imbaraga n’ubushobozi mu gikorwa cyo kubungabunga amahoro ku Isi.
Amba. Philip Carter wari uyoboye izi ntumwa yavuze ko zaje zije gushyira mu bikorwa icyifuzo cyaturutse i Washington cyo gukorana n’ibihugu bigera kuri bitanu harimo n’u Rwanda byo muri Afurika uburyo hashyirwaho umutwe wo gutabara no kubungabunga umutekano hirya no hino mu muryango w’abibumbye ku Isi.
Yavuze ko bari mu Rwanda kugira ngo barebere hamwe uburyo barusho gukorana n’ubuyobozi bw’u Rwanda kugirango bubaka ubushobozi no kongera ubumenyi Ingabo na Polisi by’u Rwanda kugira ngo bijye byihuta mu gihe habayeho gukenera kohereza Polisi kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye.
Yavuze ko kuri ubu u Rwanda ari igihugu cya 5 ku isi kikaba n’icya 2 muri Afurika mu gutanga ubufasha mu kubungabunga umutekano, akaba ari yo mpamvu bari mu Rwanda n’itsinda ayoboye.
Yavuze ko we n’itsinda bari kumwe baje mu Rwanda gutangira ibiganiro hagati y’ubuyobozi bw’u Rwanda kugira ngo barebe imbogamizi n’ibyakenerwa kugira ngo habeho guhita batabara mu gihe hakenewe Polisi mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko iyi gahunda izamara imyaka iri hagati y’itatu n’itanu, ikaba izibanda cyane ku kureba ubushobozi bw’ibikoresho ndetse n’abazabikoresha mu gihe basabwe kujya gutabara no kubungabunga amahoro mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.
Yanashimiye ubufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’inkunga zatanze igihe Polisi yajyaga kubungabunga amahoro bwa mbere muri muri Haiti mu mwaka wa 2010.
RNP



















TANGA IGITEKEREZO