00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika ku Rwanda: Banegurana ari inege...

Yanditswe na Kayonga J.
Kuya 6 August 2017 saa 11:53
Yasuwe :

Kuva muri Mutarama uyu mwaka, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyobowe na Perezida Donald Trump ziri mu bihe bidasanzwe by’urusobe rw’ibibazo byugarije ingoro y’Umukuru w’Igihugu ’White House’. Nubwo atari ubwa mbere bivugwa mu mateka ya Amerika, amatora aheruka muri iki gihugu yavuzwemo ubujura, yewe ngo n’intsinzi ya Trump yagizwemo uruhare rukomeye n’u Burusiya ku buryo muri iki gihe isura ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahindanye cyane mu maso y’isi.

Magingo aya igikomeje kuvugwa cyane muri Amerika ni iperereza riri gukorwa ku byegera bya Trump ndetse na bamwe mu bagize umuryango we bakekwaho gukorana bya bugufi n’Abarusiya mu gihe cy’amatora aheruka ku buryo uwahoze ari Umuyobozi wa FBI, Robert Mueller ari mu iperereza simusiga ku kwivanga mu matora k’u Burusiya rikaba rishobora kudasiga Trump amahoro, dore ko binugwanugwa cyane ko ashobora kuzageza n’aho yeguzwa manda ye itarangiye. Bitanashobotse byanze bikunze bizaba byageragejwe.

Mu gihe rero umwotsi uri gucumba mu buyobozi bukuru bw’iki gihugu cy’igihangange, ibi ntibyabujije ko kigira ibyo gishima, ariko by’umwihariko kinanenga imigendekere y’amatora asojwe mu Rwanda.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2017 n’Urwego rushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukimara kurisoma uhita ubona ko byinshi bivugwa muri ryo ari ibyo iki gihugu gishima kuruta ibyo kinenga. Mu byo Amerika ishima harimo ubwitabire bwo ku kigero cyo hejuru bw’abaturage mu matora, ituze ryayaranze, uburyo itangazamakuru ryayitwayemo, uburyo Komisiyo y’Amatora yagiye ikemurana ingoga ibibazo byagiye bibangamira abakandida ndetse n’ikiganiro-mpaka cyahuriyemo abari bahagarariye abakandida biyamamazaga.

Ku rundi ruhande ariko Amerika yanenze ibitaragenze neza ariko ntiyabisobanura byeruye ku buryo busa n’ubuteye urujijo. Ingingo imwe yenenzwe byeruye ni irebana n’uburyo abakandida bitabiriye amatora batoranyijwe, ku buryo umusesenguzi waganiriye na IGIHE yatugaragarije ko aho iki gihugu cyashakaga kugaragaza ko kitishimiye uburyo Barafinda Sekikubo Fred, Diane Rwigara na Gilbert Mwenedata batabashije kwitabira amatora, nyamara impamvu zabiteye zizwi na bose. Bamwe muri bo bifashishije imikono y’abantu bapfuye, abandi kandidatire zabo zizira kutuzuza ibyasabwaga na Komisiyo y’Amatora.

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Erica J. Barks-Ruggles yakiriye bamwe mu bakandida nyuma y’aho batangarije ko baziyamamaza, mu bihe bitandukanye abonana na Diane Rwigara ndetse na Frank Habineza wa Green Party. Ibi byanaje kunengwa cyane na Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na RBA agaragaza ko bidakwiye ko abadipolomate b’ibindi bihugu bivanga mu matora mu Rwanda.

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati " Abadipolomate bari hano ntibakwiye gusimbura Komisiyo y’Amatora. Bakwiye kureka Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igakora akazi kayo. Icya kabiri, […] abo bantu kandi nibo barira bavuga ko hari abivanze mu matora yabo, bari kuvuga ngo ntibyari bikwiye.”

Kuri ubu hari inkundura y’iperereza riri gukorwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku muhura wa Perezida Trump n’ibyegera bye bagiranye na Ambasaderi w’u Burusiya muri iki gihugu, ku buryo uwo muhuro wamaganiwe kure, bifatwa nko kwivanga k’u Burusiya mu matora ya Amerika, nyamara abadipolomate ba Amerika bo bitwara nk’aho biri mu nshingano zabo kwivanga mu matora yo mu bindi bihugu nk’u Rwanda.

Uwanenga imigendekere y’Amatora aheruka muri Amerika bwakwira bugacya, ku buryo bitangaje cyane kubona iki gihugu cyifata kigaha amasomo ibindi, aka wa mugani ugira uti "Banegurana ari inege ba nenge itirora".

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Erica J. Barks-Ruggles, (iburyo) ku wa Gatanu tariki ya 04 Kanama 2017 ari mu cyumba cya RRA ahatangarizwaga amajwi y’agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages