Amerika yari iherutse guha u Rwanda miliyoni zisaga 900 Frw zo kwifashisha mu kurwanya Coronavirus mu ntangiriro z’uku kwezi .
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yatangaje ko igihugu cye cyahaye u Rwanda indi nkunga y’arenga miliyari 4 Frw nayo yo gufasha muri ibyo bikorwa.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Nishimiye kubamenyesha ko hari andi mafaranga arenga miliyari enye z’amanyarwanda yo gufasha kurwanya Covid-19.”
Yavuze ko harimo miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda zatanzwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara cyo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika (CDC) na miliyari 1 Frw yatanzwe n’abaturage ba Amerika mu rwego rw’ubufatanye mu guhangana n’icyo cyorezo.
Ati “Miliyari eshatu z’amanyarwanda yatanzwe na CDC ahabwa Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC yo gufasha kongerera laboratwari ubushobozi n’umutekano no guhugura abajyanama b’ubuzima mu turere 30 n’ibindi.”
“Hari kandi miliyari 1 Frw yatanzwe n’Abanyamerika ihabwa gahunda ya USAID [Ikigega cy'Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga] yitwa ingobyi no gufasha impunzi mu Rwanda.”
Nishimiye kubamenyesha ko hari andi mafaranga arenga miliyari 4 Rw francs yo gufasha kurwanya #COVID19. Miliyari 3 na @CDCgov ahabwa @RBCRwanda mu gufasha:
– Kongerera Laboratwari ubushobozi n’umutekano
– Guhugura abajyanama b’ubuzima mu turere 30. @USAIDRwandapic.twitter.com/GXqxXX6PKZ— Ambassador Peter Vrooman (@USAmbRwanda) April 24, 2020
Ambasaderi Vrooman yavuze ko abagiye inama Imana ibasanga kandi ko ababiri bishwe umwe, agaragaza gutsinda covid-19 bisaba ubufatanye.
Kugeza ubu abantu bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda ni 154. Abakize ni 87 ntawe irahitana. Muri Amerika imaze kugaragara ku bantu 903 298, imaze guhitana 50 954 naho 90 261 barayikize.





Ibitekerezo 0