Tariki ya 25 Werurwe 1998, Perezida Bill Clinton yagaragaje ukwicuza gukomeye yatewe no kuba Leta zunze ubumwe za Amerika zitarashoboye guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi, aho yavuze ko batiyumvishaga umuvuduko ubu bwicanyi bw’indengakamere bwari bufite.
Gusa abakozi bari bahagarariye Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda bari baraburiwe mbere ho igihe kirenga umwaka kugira ngo ubwicanyi bwo mu 1994 butangire, ko intagondwa z’Abahutu zirimo gutegura umugambi wo gutsemba Abatutsi.
Ibi ni ibigaragazwa n’inyandiko ziherutse kugaragara mu nzu ndangamurage ya Leta zunze ubumwe za Amerika kuri Jenoside yakorewe Abayahudi. Izi nyandiko zigizwe n’impapuro 240, kongera ho impapuro 32 z’inshamake y’ibikubiyemo, ikinyamakuru Foreign Policy kikaba cyarazibonye.
Mu nyandiko yanditswe mu mwaka wa 1992 na Joyce Leader, wari wungirije Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda igaragaramo amakuru ajyanye n’uko intagondwa z’abahutu zari mu ishyaka ryari ku butegetsi zari zifite umugambi wo gutsemba Abatutsi.
Mu nama yabaye mu mwaka wa 2014 yahuje abari abayobozi ba Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda n’abafata ibyemezo mpuzamahanga, yari igamije gushaka igisubizo ku bwicanyi ndengakamere uhereye kuri Jenoside yakorewe Abayahudi, Joyce Leader yatangaje ko bari bazi neza ibyari biri kuba.
Ati “Twari tuzi neza ibiri kuba. Byagaragaraga neza ko gutsemba abatutsi byarimo bikorwa mu bice bitandukanye.”
Abari Intumwa za Perezida Clinton mu Rwanda icyo gihe bahamya neza ko bari bafite amakuru y’umugambi wari urimo utegurwa ndetse kugera no ku ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana, indege yarimo na mugenzi we w’u Burundi Cyprien Ntaryamira.
Ubwo Jenoside yatangiraga, abanyarwanda bahunze bava mu ngo zabo abenshi bajya gushaka ubuhungiro ku rugo rwa Ambasaderi David Rawson wari uhagarariye Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda.
Joyce Leader yibuka umwana muto umwe wishwe arashwe ubwo yari hafi y’urugo rwa Ambasaderi.
Akomeza avuga ko yaburiye uwari umuturanyi we, akaba yaranahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Agathe Uwilingiyimana washakaga ubuhungiro mu rugo rw’uyu mudipolomate wa Amerika, aho yamubwiye ko abasirikare barindaga Habyarimana batangiye kugaragara mu bikorwa by’ubwicanyi bityo ko bashobora kuza kumushakira muri urwo rugo. Uwilingiyimana akaba yarishwe nyuma y’umunsi umwe Jenoside itangiye.
Uwari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa mu gihe cya Jenoside Jean-Marie Vianney Ndagijimana ubwo higwaga ku gushakira ibisubizo ubwicanyi ndengakamere uhereye kuri Jenoside yakorewe Abayahudi, yavuze ko uruhare rw’ibanze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byayikurikiye ari urw’abanyarwanda.
Ati “Uruhare rw’ibanze kuri Jenoside, ndetse n’ibyaha byayikurikiye bigomba gushingira kuri twebwe, abanyarwanda. Tugomba kubyemera mbere yo gutangira gushinja umuryango mpuzamahanga.”
Umuryango w’abibumbye n’ibihugu bikomeye ku isi byakunze kunengwa kubera kutita ku kuba barabueiwe kuva mbere ya Mutarama 1994, ivuga ko hari umugambi wo gutsemba Abatutsi uri gutegurwa.
Roméo Dallaire asanga Bill Clinton akwiye gusaba imbabazi abanyarwanda
Inyandiko yavugaga ku byaberaga mu Rwanda yanditswe na Lt. Gen. Roméo Dallaire, wari umukozi w’umuryango w’Abibumbye, ngo ntabwo yigeze ihabwa akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi.
Ariko intumwa zo ku rwego rwo hejuru za Loni zasangije iyi nyandiko intumwa zari zihagarariye Leta zunze ubumwe za Amerika, u Bubiligi ndetse n’u Bwongereza.
John Shattuck wari wungirije umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe umurimo, uburenganzira bwa muntu na demokarasi yavuze ko atazi ibyerekeye izi nyandiko.
John Shattuck ati “Sinigeze menya ibyerekeye izo nyandiko zo kuri Jenoside. Ntabwo nzi neza niba bagenzi banjye bashinzwe ububanyi na Afurika bari babiziho. Iyo izi nyandiko zimenyekana ku rwego rusesuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, zari gutuma Loni ifatira ibihano abadashaka kuva ku izima ku biganiro ku kugarura amahoro mu Rwanda.”
Gusa Dallaire wari witabiriye ibi biganiro yahise aca mu ijambo Shattuck agira ati “Ngomba kugaragaza ko atari byo aka kanya. Perezida Clinton ntiyigeze yifuza kubimenya. Navuga ko ari we wabishatse. Ashobora gusaba imbabazi abanyarwanda aramutse abishatse, ariko we yashyizeho uburyo bwerekana ko ntacyo yari akeneye kumenya.”
Prudence Bushnell, wahoze ari umunyamabanga wungirije wa Amerika ku mibanire ya Afurika yashumangiye iki gitekerezo avuga ko abashinzwe gufata ibyemezo byo ku rwego rwo hejuru mu buyobozi bwa Clinton batigeze bita ku byabaga mu Rwanda byanakurikiwe na Jenoside.
Muri Kamana 1993, Bacre Waly Ndiaye, ukomoka muri Senegal, akaba umushakashatsi wa Loni ku burenganzira bwa muntu yasohoye raporo igaragaza neza ko mu Rwanda hashoboraga kuba Jenoside.
Ku itariki ya 25 Gashyantare 1994, nyuma y’uruzinduko rwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi Willy Claes mu Rwanda, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bubiligi yoherereje amabwiriza uwari uhagarariye igihugu cyayo muri Loni imusaba kongera imbaraga mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro. Muri iyi nyandiko, hari harimo ko mu Rwanda hashobora kuba Jenoside.
Amezi atandatu Jenoside irangiye mu Rwanda, Leta zunze ubumwe za Amerika ngo zari zishishikajwe no kurangiza amabwiriza ya Perezida, asanzwe azwi nka PDD-25, amabwiriza yasaga n’abangamira ukuba Leta zunze ubumwe za Amerika yaha ubufasha ibikorwa byo kubungabunga amahoro.
Ku ruhande rwa Perezida Clinton, Shattuck avuga ko yari ahugijwe no gushakira abaturage ba Amerika uburyo bwo kwivuza no gutegura amatora ya kongere, ibi bikaba byaratumye Amerika itagaragara mu bikorwa bya gisirikare byo hanze yayo.
Dallaire yasobanuye ko ibihugu by’u Burayi bitahaye agaciro na gake ikiremwamuntu mu Rwanda mu 1994.
Iyi nyandiko nshya yiyongera ku zindi nyinshi zisaga 2000 zirimo iza Leta zunze ubumwe za Amerika, Umuryango w’ abibumbye, u Bufaransa n’ Ububiligi, zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Loni yemeye ko yagize imbaraga nke mu gihe cya Jenoside
Ban Ki-Moon, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye yemeye ko Loni yagaragaje imbaraga nke mu kugoboka abicwaga mu gihe cya Jenoside kandi ko byari bikwiye kuba isomo ku bantu bica abandi babaziza ubusa.
Ki- Moon yavuze ko ibyabaye mu Rwanda muri 1994 ari indengakamere, ndetse asaba amahanga gufata iya mbere mu kurinda ko aya mahano yazagira ahandi aba ku isi yose mu mateka y’ikiremwamuntu.
@PGirinema



















TANGA IGITEKEREZO