Paul Rusesabagina wari Umuyobozi Mukuru w’Impuzamashyaka ya MRCD, ishamikiyeho Umutwe w’Inyeshyamba wa FLN yatawe muri yombi muri Kanama 2020.
Kuva agifatwa, umuryango we ndetse n’indi miryango mpuzamahanga itandukanye yakunze kugaragaza ko itizeye ko ubutabera azahabwa; igasaba ko arekurwa.
Leta y’u Rwanda yo yagaragaje ko urukiko arirwo rufite ububasha bwo kwemeza umwanzuro wa nyuma ku byaha Rusesabagina akurikiranyweho, byamuhama akabiryozwa.
Mu minsi ya vuba, ku wa 23 Kamena 2021, ni bwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Antony J. Blinken, yandikiwe ibaruwa yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yasinyweho na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika imusaba “gukoresha uburyo bwose bwa dipolomasi kugira ngo aharanire ko Rusesabagina asubizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.’’
Kuva icyo gihe ntacyo Minisitiri Antony J. Blinken yasubije kuri iyo baruwa yasaga nimusaba mu buryo ‘bwo kumwotsa igitutu’, kwivanga mu butabera bw’u Rwanda.
Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Amerika wamwandikiye ibaruwa igizwe n’amapaji ane umushimira uko yitwaye muri iki kibazo. Iyi baruwa yanditswe ku wa 8 Nyakanga 2021, ishyirwaho umukono n’abayobozi ba Diaspora Nyarwanda muri Amerika.
Mu butumwa buyikubiyemo, aba bayobozi babwiye Minisitiri Antony J. Blinken, ko mu ibaruwa yandikiwe asabwa kugira icyo akora ku kibazo cya Rusesabagina, batanyuzwe n’interuro ibaza ingamba azakoresha mu kurinda abandi Banyarwanda baba muri Amerika.
Yagiraga iti “Turashaka kumenya ingamba uzakoresha ku bufatanye n’izindi minisiteri mu guharanira ko Abanyarwanda baba muri Amerika badakorerwa itotezwa y’indengakamere, kuniganwa ijambo n’ihohoterwa.’’
Mu ibaruwa yabo bo bashimangiye ko bishimiye no gutura muri Amerika, kandi ari igihugu gifite Guverinoma itimakaza umuco wo kudahana ku bakora ibinyuranye n’amategeko kandi hatitawe ku cyo umuntu aricyo.
Bati “Ntidushidikanya ko mu mboni zacu, ubusabe bwo kurinda Abanyarwanda baba muri Amerika ko bahura ‘n’itotezwa, kuniganwa ijambo n’ihohoterwa’ bigamije gusiga icyasha isura ya Guverinoma y’u Rwanda isanzwe ifite umubano utomoye na Guverinoma ya Amerika yatwakiriye.’’
Bavuze ko bitewe n’icyizere abagize Inteko Ishinga Amategeko bagirirwa, abasinye kuri iyo baruwa bayobejwe cyane kuko ubusabe bukubiye muri iyo baruwa bwanditswe n’umuryango wa Rusesabagina ndetse na Foundation ye.
Bavuga ko ‘aba batigeze na rimwe bemera ko Rusesabagina ari mu butabera kubera ibikorwa by’iterabwoba.’’
Abanyarwanda baba muri Amerika biganjemo abahungiye muri iki gihugu nyuma ya Jenoside, ndetse bakaba barabaye abenegihugu, bavuga ko nta mpungenge batewe na Guverinoma y’u Rwanda ahubwo ikibazo bagifite ku bikorwa bya Rusesabagina byo gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba n’imbwirwaruhame ze zihakana, zikanapfobya Jenoside.
Bati “Ibi bifite ingaruka zikomeye kuri bamwe muri twe barokotse Jenoside. Dutewe ubwoba n’inkunga abonera muri Amerika, yiganjemo iyifashishijwe mu gushyigikira iterabwoba mu Rwanda. Tubibona nk’ubugambanyi kubona abaduhagarariye aho kurinda no gushyigikira umwenegihugu cyangwa umuturage wa Amerika, bavugira Rusesabagina washinze umutwe w’iterabwoba wagize uruhare mu bwicanyi mu Rwanda.’’
Bavuze ko icyo abo bashinga amategeko baba bakwiye gukora ari ugusaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation (HRRF) ishinjwa gutera inkunga umutwe w’iterabwoba.
Kugeza ubu HRRF ya Rusesabagina yahagaritse kwereka konti zayo mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro muri Amerika, IRS
Ibikorwa by’uyu muryango bisa n’ibyajemo kidobya, ndetse ikirego cyawo gishinja abayobozi b’u Rwanda ‘gufata nabi Rusesabagina aho afungiye muri gereza’ uvuga ko yafungiwe ahantu hamwe akahamara amasaha 23, akanimwa imiti, byateshejwe agaciro.
Nyuma y’ikiganiro yagiranye na Rusesabagina, abo bafunganye n’abayobozi ba Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yanzuye ko ‘uburenganzira bwa Rusesabagina butigeze bubangamirwa cyangwa ngo afatwe nabi’.
Ni igenzura ryakurikiye ibirego by’Umuryango wa Rusesabagina wifashishije imbuga nkoranyambaga n’ibinyamakuru birimo The New York Times, ugatangaza ko umubyeyi wabo yabamenyesheje ko agiye guhagarikirwa ibiribwa, amazi n’imiti yahabwaga.
Kuri iki kibazo kandi Amerika yatangaje ko kugeza ubu Rusesabagina akomeje guhabwa ibyo kurya, amazi, ubuvuzi n’izindi serivisi zigenerwa abafungwa bitandukanye n’amakuru yo kumwicisha inzara yakwirakwijwe n’umuryango we.
Aba Banyarwanda banyuzwe no kuba Amerika itigeze yivanga mu butabera bw’u Rwanda.
Bakomeje bati “Turashimira ko Guverinoma ya Amerika, igihugu kiducumbikiye, itigeze yivanga mu butabera bw’igihugu cyacu, gifite ubusugire kandi cyigenga. Turanashimira imyitwarire y’ubutabera bw’u Rwanda mu rubanza rwa Rusesabagina n’abo bareganwa, rwanyujijwe kuri televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga ruri kuba.’’
Paul Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha icyenda birimo Kurema umutwe w’ingabo utemewe, Kuba mu mutwe w’iterabwoba, Gutera inkunga iterabwoba, Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba, Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba, Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba no Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Uyu mugabo w’imyaka 66 muri Werurwe 2021 yabwiye urukiko ko yikuye mu rubanza kuko atizeye kubona ubutabera kuko ‘uburenganzira bwe butubahirijwe” ; kuva icyo gihe ntarasubira mu rukiko.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwamusabiye gufungwa burundu kubera ubukana bw’ibyaha aregwa byanaguyemo abaturage b’inzirakarengane icyenda mu bice bitandukanye birimo i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru no muri Nyungwe mu ka Nyamagabe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!