Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa n’umuryango utegamiye kuri leta Global Communities, ukazita cyane ku bantu bafite imbogamizi zibabuza gutera imbere, nk’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, imfubyi n’abandi batifashije.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa, yavuze ko uyu mushinga uje wunganira undi umaze imyaka itanu na wo uzamura imibereho y’abaturage.
Yagize ati “Baragira ngo bafashe bya byiciro biri mu bukene, kwiyubaka mu bukungu no kurwanya Sida. Iyi gahunda ije gufasha iyi miryango igera ku bihumbi 50, gufasha abana, kurwanya ubukene, SIDA, ngo ifashe iyi miryango kwivana mu bukene yitaye kuri za ngingo nini zibabangamiye.”
Ambasaderi wa Leta Zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica J. Barks-Ruggles, yavuze ko yizera neza ko Twiyubake igiye gufasha abanyarwanda mu kubona ubushobozi mu bukungu n’imibereho myiza.
Yagize ati “Mu gufasha abantu bakennye cyane, u Rwanda na Leta Zunze ubumwe za Amerika bagera ku cyerekezo twese dusangiye, cyo kugira abanyarwanda babayeho neza mu gihe kizaza.”
Milton Funes uhagarariye “Twiyubake” mu muryango Global Communities, yavuze ko abaturage batakumva ko bazahabwa amafaranga muri iyi gahunda, ahubwo bazaronka ubumenyi n’ubushobozi mu kuzamura imibereho yabo.
Yakomeje avuga ko mu myaka itanu iri imbere imiryango ibihumbi 50 izava mu byiciro, icya 1 n’icya 2 cy’Ubudehe, bakajya mu cy 3 n’icya 4 ku bw’uyu mushinga mushya.
Twiyubake iteganya kandi gufasha ababyeyi kwihaza mu bukungu bijyanye n’ibyo abana babo bakeneye.
USAID yakoranye bya hafi na Guverinoma y’u Rwanda mu gutegura umushinga, wakozwe hashingiwe ku ntego za gahunda y’imbaturabukungu ya Kabiri, EDPRS II.



















TANGA IGITEKEREZO