The Community Solutions Program ni gahunda y’amahugurwa ya kinyamwuga abantu bakora mu bijyanye no gufasha abaturage bongererwa ubumenyi bubafasha gukemura ibibazo bibugarije birimo kubungabunga ibidukikije, ubworoherane, gukemura amakimbirane, gukorera mu mucyo, kuzuza inshingano, uburinganire n’ubwuzuzanye.
Iyi gahunda kwiyandikisha hifashishije ikoranabuhana abantu banyuze hano. Bizarangira ku wa 20 Ukwakira 2019 aho abazatoranywamo 80 bazabona amahirwe yo kujya muri Amerika bahabwe amahugurwa mu gihe cy’umwaka.
Abazatoranywa muri iyi gahunda bazagira igihe cy’amezi ane bazamara bakora ibikorwa bitandukanye mu miryango itandukanye, ibigo bya Leta n’ahandi bizabafasha gusangira ubunararibonye no kunguka ubumenyi bwabafasha mu guteza imbere imiyoborere n’iterambere mu bihugu byabo bakanagira igenamigambi ry’ibyo bazakora igihe bagarutse.
Imiryango n’ibigo bitegura iki gikorwa byo muri USA iba isanzwe ikora imishinga itandukanye igamije iterambere, ikabagenera abafashamyumvire n’ababahugura ibijyanye n’imiyoborere.
Abasaba kujya muri iyi gahunda bagomba kuba bari mu cyiciro cy’imyaka 25-38, kuba ari abanyarwanda baba kandi bakorera mu Rwanda, abafite sitati y’ubuhunzi bazatoranywa mu buryo bwihariye.
Mu bindi abasaba bagomba kuba bujuje harimo nibura uburambe bw’imyaka ibiri bakora akazi kajyanye no guteza imbere abaturage ari abakozi bahoraho, b’igihe gito cyangwa abakorerabushake no kuba bazi neza kuvuga no kwandika icyongereza.
Abakenera andi makuru bayasanga hano cyangwa bakandikira ababafasha hano





Ibitekerezo 0