00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yatanze miliyoni $1.3 mu bikorwa byo kurwanya icuruzwa ry’abantu mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 January 2017 saa 04:38
Yasuwe :

Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) cyasinyanye amasezerano y’umushinga wa miliyoni $1.36 n’Umuryango Mpuzamahanga wita kubimukira, IOM, ugamije kuzamura ibikorwa biri muri gahunda yo kurwanya icuruzwa ry’abantu mu Rwanda.

Uyu mushinga w’imyaka ibiri uzaba ugamije kuzamura ubumenyi, gushyira mu bikorwa no guhuza ibikorwa byo kurwanya icuruzwa ry’abantu mu Rwanda, bikazashyirwa mu bikorwa n’uruhurirane rw’amashami y’Umuryango w’Abibubye mu Rwanda, One UN Framework, mu kongerera ubushobozi inzego za guverinoma n’imiryango itari iya leta.

Muri ayo masezerano yasinywe kuwa Gatatu tariki 18 Mutarama 2017, bigaragazwa ko uwo mushinga uzashyirwa mu bikorwa n’imiryango ya IOM, UNFPA, UNICEF na UN Women, ku bufatanye na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, hakazanakorwa ubushakashatsi ku miterere y’icuruzwa ry’abantu mu Rwanda.

Hazanatangwa amahugurwa ku nzego zinyuranye n’abafatanyabikorwa mu burezi ngo bazamure imyumvire ku icuruzwa ry’abantu, banagire uruhare muri ubwo bushakashatsi buzakorwa.

Hazahugurwa kandi abayobozi bo mu nzego zishyira mu bikorwa amategeko ku icuruzwa ry’abantu no ku gutahura icuruzwa ry’abantu, kumenya abashorwa muri ibyo bikorwa no gukurikirana abanyabyaha.

Umuyobozi wa IOM mu Rwanda, Catherine Northing, yashimye iyo nkunga, avuga ko ku bufatanye n’amashami y’Umuryango w’Abibumbye akorera mu Rwanda, bazubaka uburyo buhuza abahuye n’icuruzwa ry’abantu n’inzego zishobora kubaha ubufasha.

Ati “Abafatanyabikorwa ba One UN bashimye USAID ku bw’inkunga yabo, kandi twiteguye gufatanya na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’abandi bafatanyabikorwa ba guverinoma, mu kurwanya icuruzwa ry’abantu mu Rwanda, kugira uruhare mu gukurikirana abarigiramo uruhare no kugabanya ibibazo by’icuruzwa ry’abantu.”

U Rwanda rwihaye intego yo kurangiza burundu icuruzwa ry’abantu ndetse rushyiraho amategeko ahana icyo cyaha kandi rwemeza amabwiriza mpuzamahanga agamije guhana icyo cyaha, rurangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages