Ibyishimo byabaye byinshi mu Banyarwanda cyane mu rubyiruko, ubwo Joseph Habineza wari uhagarariye u Rwanda muri Nigeria na Ghana yashyirwaga mu bagize guverinoma ku wa 24 Nyakanga 2014, asubizwa ku buyobozi bwa Minisiteri ifite umuco na Siporo mu nshingano, yari yaravuyemo muri 2011.
Mu biganiro bitandukanye hirya no hino, ku mbuga za interineti n’ahandi, Habineza bakunda kwita Joe yishimiwe bikomeye na benshi mu rubyiruko bamubonagamo igisubizo cy’iterambere rya siporo n’umuco mu Rwanda.
Uku kumwishimira byageze n’aho bamwe bamuregera ibitaragenze neza ubwo yari mu mahanga aho yari ahagarariye inyungu z’igihugu, bamusaba ko yabizanzamura.Bimwe mu birego bamushyikirije harimo ukwitwara nabi kw’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi), itorwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2014 ritavugwagaho rumwe, umuziki wo mu Rwanda wavugwaho guta umwimerere, urwego rwa sinema rwari hasi, n’ibindi byinshi.
Akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe aje gutangira imirimo mishya, Joe yakiriwe n’abantu benshi, barimo n’abanyamakuru bamubajije icyo agiye gukora ngo agarurire Abanyarwanda ibyishimo binyuze muri siporo n’umuco. Yijeje Abanyarwanda kuzakora uko ashoboye agahindura byinshi muri iyi Minisiteri anakemura bimwe mu bibazo yagejejweho, gusa yabibukije ko byose bizagerwaho kuko habayeho ubufatanye.
Yagize ati “Nabisubiyemo kenshi, nta bitangaza nzanye. Byinshi bizagerwaho twese hamwe nk’Abanyarwanda dufatanyije. Ntabwo nzajya mu kibuga ngo nkine kugira ngo dutsinde ariko ni ugukora iyo bwabaga.”
Minisitiri Joe mu kazi…
Imikino…
Hari uruhurirane rw’ibikorwa n’amarushanwa by’imikino byabaye mu mezi arindwi ashize Habineza ari muri MINISPOC nka Minisitiri, harimo n’amateka u Rwanda rwubatse bidashobora kwibagirana mu mikino mu Rwanda.
Umunyarwanda yatwaye Tour du Rwanda…
Valens Ndayisenga, Umunyarwanda w’imyaka 20 unyonga igare yanikiye abitabiriye irushwanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda (Tour du Rwanda), aba umunyarwanda wa mbere wesheje uyu muhigo mu mateka y’iri rushanwa mpuzamahanga.
Muri iri rushwanwa ryabaye mu Gushyingo umwaka ushize, ikipe y’u Rwanda y’abasiganwa ku magare yitwaye neza muri rusange, ubuyobozi bufite siporo mu nshingano bwari bukuriwe na Minisitiri Joseph Habineza bushimirwa gutegura neza.
Uretse Tour du Rwanda, aba bakinnyi b’amagare bitabiriye andi marushanwa mpuzamahanga ku mugabane w’Afurika kandi bitwara neza.
Shampiyona y’abatarengeje imyaka 15…
Muri gahunda yari yihaye yo guteza imbere umupira w’amaguru uhereye mu bakiri bato, Minisitiri Habineza yatangije shampiyona y’abatarengeje imyaka 15. Iyi shampiyona byari biteganyijwe ko izabanza kugeragerezwa mu turere tune Nyanza, Rubavu, Kicukiro na Gatsibo yatangirijwemo.
Atangiza aya marushwanwa i Gatsibo, yasabye abana kwigirira icyizere, no kugira umurava n’urukundo rw’umupira w’amaguru kuko ari akazi nk’akandi. Habineza kandi yemereye aba bana ko ibyangombwa nkenerwa byose hazakorwa ibishoboka byose bakabibona.
Yagize ati “ Turifuza ko buri karere kagira ikibuga gifite ubwatsi bw’ubukorano (tapis synthétique) bizabaha ahantu heza ho gukinira, ibikoresho muzabibona, icyo musabwa ni umurava no gukunda ibyo mukora… Intego twihaye ni uko mu gikombe cy’Afurika cya 2019 tuzaba turiyo kandi ni mwe muzabigiramo uruhare.”
Amakipe y’umupira w’amaguru mu marushwanwa mpuzamahanga…
Joseph Habineza akigera mu Rwanda yasanze imikino ya CECAFA Kagame Cup irimbanyije, ayikurikira yose uko yakabaye, ndetse birangira ikipe ya APR FC itwaye umwanya wa kabiri, nyuma yo gutsindwa ku mukino wa nyuma na Al-Merrikh yo muri sudani.
Joe kandi asize amakipe abiri yo mu Rwanda ari mu marushanwa akomeye ku mugabane wa Afurika. APR FC iri mu irushanwa rya CAF Champions League, naho mukeba wayo Rayon Sport iri muri CAF Confederation Cup, kandi yombi yitwaye neza ku mikino ibanza yakiniye hanze.
Umuco n’imyidagaduro…
Miss Rwanda yongerewe agaciro…
Joseph Habineza agitangira akazi, Miss Rwanda 2014 Akiwacu Colombe ni we Nyampinga w’u Rwanda wa mbere wateruye igikombe gikomeye cy’imikino, ubwo yinjiraga muri Sitade Amahoro yambaye ikamba, ateruye icya CECAFA Kagame Cup cyakinirwaga na APR FC yo mu Rwanda na El Merreik yo muri Sudani.
Icyo gihe Minisitiri Joseph Habineza yatangaje ko agiye gukora uko ashoboye itorwa rya Miss Rwanda rikajya rikorwa mu mucyo ndetse n’abegukanye ikamba bakaba intumwa z’u Rwanda ndetse bakaruhesha ishema mu ruhando mpuzamahanga.
Mu gihe cy’ubuyobozi bwe muri MINISPOC kandi, hatowe Miss Rwanda 2015 yemererwa ibihembo bikomeye cyane birimo umushahara usaga ibihumbi 700 frw, imodoka nshya, n’ibindi byinshi bitatangwaga mbere.
Nubwo nta jambo Minisitiri Habineza yafashe ngo agire icyo atangaza ku munsi nyirizina w’itorwa rya Miss (nabyo byatangaje abantu), byabaye inshuro nke umubare munini w’Abanyarwanda wishimira Nyampinga watowe (Kundwa Doriane), ibi nabyo bakabibonamo igitego Habineza yatsinze.
Sinema yashyizwemo imbaraga…
Mu byo Habineza yari amaze gukora mu mezi arinndwi ashize kandi ntiyibagiwe urwego rw’abakina za filimi, aho yakoranye inama nabo akabasaba kwibumbira mu mashyirahamwe, no kongera ubumenyi mu byo bakora.
Mu nama yabaye kuwa 18 Nzeli 2014 Habineza yarababwiye ati “Birababaje kuba nta shyirahamwe muhuriyemo nk’abakora Sinema ndetse nta mabwiriza abagenga ariko ibyo bigomba gushyirwaho vuba. Mufite impano icyo mugomba kwihuguraho ni ubumenyi ndetse no gutanga ibintu bifite ireme.”
Ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo n’Umuco kandi, icyamamare mu gukina Filimi umunyanijeriya Ramsey Noauh yageze mu Rwanda yungurana ibitekerezo n’abari mu mwuga wa Sinema mu Rwanda, ndetse anakorera filimi mu Rwanda iratira abanyamahanga ubwiza bw’u Rwanda n’umuco warwo.
Imurika mpuzamahanga ry’ibitabo…
Mu mezi arindwi ayoboye MINISPOC, Joseph Habineza yijeje abanditsi n’inzu zigurisha ibitabo kubongerera umubare w’abasomyi n’abaguzi b’ibitabo binyuza mu gukangurira Abanyarwanda umuco wo gusoma.
Ni muri iyo ntumbero hagati y’itariki ya 18 na 22 Gashyantare kuri Petit Stade i Remera habereye imurikagurisha mpuzamahanga ry’ibitabo ‘Kigali International Book Fair’, ku nshuro ya mbere mu Rwanda.
Ikinyarwanda cyaravuguruwe…
Muri iyi manda ngufi Joseph Habineza ayoboye MINISPOC kandi ururimi rw’ikinyarwanda rwaravuguruwe, bamwe mu baturage bagaragaza ukutishimira impinduka zakozwe binyuze mu nteko ifite umuco n’ururimi mu nshingano.
Abajijwe n’abanyamakuru ku kibazo cy’abanyarwanda batishimiye ivugururwa ry’ururimi rwabo kandi yarazishyizeho umukono uzemeza, Minisitiri Habineza yabasubije byihuse ko uwasinye yanasinyura nta mananiza.
U Rwanda rwungutse ishuri rya Muzika y’umwuga…
Habineza avuye muri MINISPOC U Rwanda ruri mu mubare w’ibihugu bifite amashuri yigisha muzika y’umwuga, ryafunguwe mu Ukwakira 2014.
Afungura ku mugaragaro iri shuri ryashinzwe ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro WDA, Minisitiri Habineza yijeje ubufatanye bwaguye mu kurushaho guteza imbere umuziki ndetse ashishikariza abana kwigana umwete kuko bavumbuye umurimo udasaza.
Yagize ati “Twari twaratinze kuko aba bana ni abahanga. Ibi biratanga icyizere ko muzika yacu igiye kuzagera ku rwego rushimishije, vuba aha turategura ko mu Rwanda hazabera amarushanwa y’indirimbo ya mbere nziza muri Afurika. Ni umwanya wanyu ko mutangira guhimba no kugorora amajwi ku buryo tuzegukana umwanya wa mbere”.
Uretse ibyo twavuze haruguru, anasize atangije siporo ya bose (Sports for all) mu turere dutandukanye turimo: Akarere ka Rutsiro, Musanze, Kicukiro, Nyarugenge, Nyanza na Huye kandi iyi gahunda iracyakomeje.
Muri manda ye kandi abanyarwanda bafashijwe guserukira igihugu mu bikorwa bitandukanye bibera hanze y’igihugu (Big brother, Miss Heritage Africa, abajya mu mikino itandukanye n’ibindi).
Ibi ntacyo yabikozeho…
Mu mishinga igaragara ko yagoye cyane Minisitiri Joseph Habineza, haza ku isonga umushinga wa sitade ya Huye, imaze imyaka usaga itatu yubakwa, magingo aya ikaba itararangira.
Habineza nawe yunze mu rya Minisitiri yaje asimbuye muri MINISPOC atanga igihe ntarengwa cy’Ukuboza ngo sitade ibe yuzuye, ariko icyo gihe nticyubahirijwe nk’uko byagendekeye abandi.
Ntabwo yashoboye kandi kubyutsa umushinga wo kubaka sitade ya Gahanga mu karere ka Kicukiro, yari iteganyijwe kuzakinirwaho imikino ya CHAN izabera mu Rwanda muri 2016 nyuma aho yagombaga kubakwa hakagirwa umurima uhingwamo.



















TANGA IGITEKEREZO