Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko Inkiko Gacaca zasojwe ziciye imanza 1. 320. 715. Iyi minisiteri kandi igaragaza ko kuri ubu imanza 64. 715 zerekeranye n’imitungo zitararangizwa zirimo izigera hafi ku bihumbi 50 zujuje ibisabwa kugira ngo zirangizwe mu gihe izindi bigaragara ko zitabasha kurangizwa.

Ubwo kuri uyu wa Gatatu, tariki 7 Kamena, Minisiteri y’Ubutabera yasobonuriraga Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere myiza ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro Sena yashyikirije Guverinoma ku birebana n’imanza za Gacaca zitararangizwa, ishyirwa mu bikorwa ry’igihano nsimburagifungo (TIG) n’ikibazo cya dosiye z’imfungwa n’abagororwa, Umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Me Evode Uwizeyimana, yavuze ko hari imbogamizi nyinshi zituma izo manza zitarangizwa.

Yagaragaje ko zimwe muri izo harimo imanza zagiye zirangizwa ariko inyangamugayo ntizisinyeho, abantu badafite ubwishyu na mba, abatsinzwe bagakomeza kwinangira kwishyura ibyo bangije, abitabye Imana nta kintu bafite ku buryo cyavamo ubwishyu n’ibindi. Uretse ibyo ariko, yagaragaje ko hari imanza zicibwa ariko ubuyobozi cyane ubw’inzego z’ibanze bukagenda biguru ntege mu kuzirangiza ahanini bwitwaza ko nta mwanya bubifitiye.

Aha Me Uwizeyimana yavuze ko Minisiteri y’Ubutabera ifatanyije n’izindi nzego bireba bagiye gukora ibishoboka byose Imanza za Gacaca zikaba amateka mu gihugu, aho yavuze ko umwaka utaha uzatangira nta rubanza na rumwe rushobora kurangizwa ruzaba rutarakurwa mu nzira.

Ati “Inkiko za Gacaca zakoze umurimo mwiza ariko muri uko kuwukora, hari ibibazo zavuyeho zitarangije kuko n’ubusanzwe ntabwo urukiko ruca urubanza ngo ari rwo rujya kururangiza. Ibibazo bisigaye bijyanye na Gacaca ni ibijyanye n’irangizwa ry’imanza; ubu rero mu kwezi kwa karindwi tuzongera tujye mu ibarura muri buri murenge tureba ngo hari urubanza rujyanye na Gacaca rutararangizwa, tubaze ngo ikibazo ni ikihe; urudashobora kurangizwa narwo rugaragare. Niturangiza muri Kanama tuzashyiraho urwego ruhuriweho na Minaloc, Minijust, Ubushinjacyaha n’izindi zose zirebwa no kurangiza imanza kugira ngo rubikurikirane.”

Yakomeje agira ati “Twafashe umwanzuro ko byakihutishwa ku buryo bizagera mu mpera z’uyu mwaka, mu gihe cy’Inama y’Umushyikirano ipaji ya ‘Gacaca’ twaramaze kuyifunga burundu noneho abantu bagakomeza ibindi bijyanye n’iterambere […] Dufite ubushake ko twazajya mu 2018 nta muntu ukivuga Gacaca ahubwo uwaba ukiyivuga yaba ari ushaka kwandika amateka.”

Abadafite ubwishyu bizagenda bite?

Me Uwizeyimana yasobanuye ko ikibazo cy’abantu bafite ibyo bagomba kwishyura bategetswe n’inkiko Gacaca ariko bigaragara ko nta bwishyu, kizashyirwa mu gatebo kamwe n’imanza byagaragaye ko zidashobora kurangizwa, zose zizasuzumwa maze zizafatirwe icyemezo cya politiki kuko icy’inkiko bigaragara ko kidashoboka.

Ati “Ikibazo cy’abantu badafite ubushobozi bwo kwishyura nacyo kirinjira muri za manza zidashobora kurangizwa bitewe n’imiterere yacyo kuko uwo muntu waciwe ibihumbi 100 akaba atabifite ntabwo twamugurisha; ntawe twenda gushyira ku isoko ahubwo ikibazo cye turagishyira muri bya bindi tugomba kuzafatira icyemezo cya politiki.”

Yashimangiye ko hazashyirwamo imbaraga ku buryo nta rubanza na rumwe rwaburanishijwe n’Inkiko Gacaca ruzasigara rutarangijwe kandi bishoboka ko byakorwa, uretse izihariye z’abazaba bashaka gusubirishamo imanza nabo bashyizwe mu byiciro bibiri, harimo uwaba yarahamijwe kwica umuntu ariko bikaza kugaragara ko ariho cyangwa uzaba warakatiwe adahari yataha agashaka gusubirishamo urubanza nkuko amategeko abimwemerera.

Me Evode Uwizeyimana avuga ko umwaka wa 2017 uzarangira ibibazo bishamikiye ku manza za Gacaca bikemuwe burundu
Me Evode Uwizeyimana avuga ko umwaka wa 2017 uzarangira ibibazo bishamikiye ku manza za Gacaca bikemuwe burundu