00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango ’AMI’ watunguwe n’igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 7 January 2016 saa 06:28
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umuryango AMI (Association Modetse et Innocent), bwatangaje ko bwatunguwe n’uburyo Abanyarwanda biyunze bakaba babanye neza, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko bamwe bibwiraga ko nubwo baziyunga bitazagera ku kigero biriho ubu, aho basigaye bafatanya muri byose nta kwishishanya.

AMI ni umuryango udaharanira inyungu, ukorera mu Rwanda, ufite intego zo guteza imbere uburenganzira nshingano-remezo bw’ikiremwa muntu, no gufasha abanyarwanda mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhuzabikorwa wa AMI, Jean Baptiste Bizimana, yavuze ko bakoze ibikorwa byinshi bigamije gufasha Abanyarwanda kwiyunga no guhana imbabazi, ariko batari biteze ko ubwiyunge buzagera ku rugero nk’urwo buriho ubu.

Mu kiganiro na IGIHE, Bizimana ati “Twitegaga ko umubano w’Abanyarwanda nibura hagira agatambwe utera, kuko nyuma ya Jenoside abantu barishishanyaga, ubona buri wese ababaye, ukabona buri wese arakaye, mbese twari tutazi neza aho ibintu bigana, […] noneho dutangazwa n’ibivuyemo kuko umubano Abanyarwanda bafitanye kuri ubu urakomeye”.

Bizimana yemeje ko kuri ubu bamwe mu bakoze Jenoside n’abayirokotse babanye neza, aho bakorana mu matsinda ibikorwa bibateza imbere, ndetse bagasangira batishishanya.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, mu mwaka wa 2010 mu cyo bise “Reconciliation Barometer” bwagaragaje ko ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda buri ku kigereranyo cyo hejuru ya 80%.

Ubwo mu munsi ishize yari yatumiwe na Never Again Rwanda, nk’impuguke mu bumwe n’ubwiyunge ndetse no gukemura amakimbirane, Umuhuzabikorwa wa AMI, Jean Baptiste Bizimana, yaganirije urubyiruko arusangiza bimwe mu byaranze inzira y’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Yagize ati “ Urebye uburyo abakoze Jenoside n’abiciwe babanye mu matsinda, bakorera hamwe ibikorwa bibateza imbere, barasangira, babyarana abana muri batisimu[…], ku buryo rimwe na rimwe bitakumvikana mu bwenge bw’umuntu uburyo uwo mubano ushoboka, niyo mpamvu mbona iki kintu cyo kugambirira icyiza iyo kibayeho n’Imana ifite uburyo izamo kugira ngo kibyare umusaruro urenze uko abantu babyibwira”.

AMI ifite amatsinda 69 yise “Amataba y’ubumwe n’ubwiyunge”, akorera muri imwe mu Mirenge yo mu Turere twa Huye, Nyaruguru na Gisagara, ahuriza hamwe abarokotse Jenoside n’abayikoze bakirega bakemera icyaha bagasaba n’imbabazi.

Kurinda ibyagezweho ni intwaro ikomeye

Umuhuzabikorwa wa AMI yavuze ko nubwo ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bufite icyerekezo cyiza, bidahagije ahubwo bakwiye gushyira ingufu mu kubisigasira.

Ati “Iyo ndebye aho twavuye n’aho tugeze ubu, ngira icyizere gikomeye,[….] ubundi kwiyunga ni ugufata ikintu cyari cyatanye ukongera ukagihuza, iyo umaze kugihuza hari n’indi mirimo ukomeza gukora kugira ngo gikomere, niba ari n’inkovu ikire, hatazagira akantu gato kayikoma igikomere kikagaruka, cyangwa bikongera bigatana, ni byo nise kurinda ibyagezweho no kubikomeza”.

Mu bushakashatsi AMI yakoze mu mwaka wa 2015, ku ngo 1001 zahoragamo amakimbirane hagati y’abashakanye, yavuze ko nyuma yo gukorana na bo imyaka itatu, babahuza ndetse babafasha no gusohoka mu makimbirane, basanze kuri ubu ingo 691 zarabaye abizerwa n’intangarugero, kuko ari zo zifashishwa mu gukiza ahandi hari amakimbirane.
Uyu muryango washinzwe muri Gashyantare 2000.

Bizimana avuga ko batunguwe n'uburyo ubumwe n'ubwiyunge buhagaze neza mu banyarwanda
Umukozi wa AMI aganira na bamwe mu bagize 'amataba' y'ubumwe n'ubwiyunge
Bamwe mu bagize amataba y'ubumwe n'ubwiyunge akorera mu Murenge wa Simbi, Akarere ka Huye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages