Ibi byapa biranga ibinyabiziga (Plaques/number-plate) byambarwa n’imodoka ndetse na moto ariko bigatandukanira ku nyuguti biba bifite. Bivugwa ko kuva mu mwaka wa 2003 hatangijwe imiterere mishya y’ibyapa biranga ibinyabiziga mu Rwanda, aho havuguruwe amwe mu mategeko aranga abiranga yari asanzweho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nta yandi marengayobora, ibyapa by’ibinyabiziga mu Rwanda bigizwe n’inyuguti eshatu imbere (RAA) ku modoka, n’ibiri (RA) kuri moto, hagakurikiraho imibare itatu n’izindi nyuguti ebyiri inyuma.
Mu Rwanda kwambara ibyapa ku binyabiziga byahereye kuri izi nyuguti za RAA 000Z na RAB 000Z, ubu bikaba bigeze kuri RAC 000T.
Itegeko rivuga ko icyapa cyambarwa n’ikinyabiziga kigomba kuba gifite ibara ry’umweru imbere, inyuma bikaba ibara ry’umuhondo. Ibi byapa bishyirwa imbere biba bifite ishusho y’urukiramende imbere, naho ibishyirwa inyuma bikagira ishusho ya kare.
Nk’uko tubikesha Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA) hari ibyiciro bine by’ibyapa biranga ibinyabiziga, nk’ibyapa bisanzwe, ibihabwa abinjiye mu gihugu bamara igihe gito (Temporary Importation-IT), ibyapa byigenga (private number-plate), ibyapa byambikwa ibinyabiziga by’Abadipolomate (CD na CMD) hamwe n’ibyapa by’amazina bwite (Personalized number-plate).
Kugira ngo hamenyekane ibisobanuro birambuye kuri ibi byapa, IGIHE yagiranye ikiganiro na Mukashyaka Drocelle uyobora icyiciro cy’ibyapa by’ibinyabiziga, akaba na Komiseri Wungirije Ushinzwe Abasora muri RRA.
Dore ibyiciro ibyapa by’ibinyabiziga (number-plate) bigabanyijemo n’uko bisobanurwa:
1. Ibyapa by’ibinyabiziga bisanzwe
Ibi ni byo bikunze kubonwa henshi, bishyirwa ku modoka zitwara abagenzi mu buryo rusange, imodoka z’abantu ku giti cyabo.
Imodoka zambikwa ibi byapa, ziba zifite imibare ihera kuri RAA 001A ikazagera kuri RZZ 999Z. Aha inyuguti za RAA zisimburanwa zihinduka RAB, RAC gukomeza kugera kuri RAZ aha hakazahita hakomereza kuri RBA, RBB gukomeza.
Naho moto zo hajyaho imibare ihera kuri RA 001A ikazagera kuri RZ 999Z.
2. Ibyapa byambikwa ibinyabiziga byinjiywe mu gihugu bizahamara igihe gito (IT)
Ibi byapa bikunze guhabwa ibinyabiziga by’imiryango mpuzamahanga, cyangwa se imiryango yigenga ije gukorera mu Rwanda ibinyabiziga byabo bizamara igihe gito. Ibi byapa bijya binahabwa abantu ku giti cyabo binjiye mu Rwanda, nk’abanyamahanga, bazamara igihe gito bagasubira iwabo.
Aha igihe gito bisobanuye igihe kuva ku munsi kugeza ku mwaka, nyuma y’umwaka hongera gukorwa igenzurwa ku binyabiziga, ibigikomeza kugendera ku butaka bw’u Rwanda bikongerwa ikindi gihe.
3. Ibyapa byambikwa ibinyabiziga by’Abadiplomates (CD na CMD)
Ibi bigaragara ku binyabiziga bitwara abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, cyangwa se abari mu butumwa bwihariye mu Rwanda, biba byanditseho CD (Corps Diplomatique) cyangwa se CMD (Chef de Mission Diplomatique.)
Izi modoka za za Ambasade zagiye gihabwa imibare kuva kuri 01 bitewe n’uko za Ambasade zazo zagiye zemererwa gukorera mu Rwanda mbere.
Uretse ibi byapa, mu Rwanda ushobora kuhabona ibyapa byo mu bihugu by’ibituranyi, igihe bije bizahita bisohoka bitamaze igihe kinini cyane.
4. Ibyapa byigenga (private number-plate)
Ubusanzwe, ibi byapa bitangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority – RRA) ariko iki cyiciro gitangwa n’ibi bigo bizigenga.
Aha harimo ibyiciro byinshi:
4.1. Ibya Guverinoma y’u Rwanda - GR
Ibi byapa biba byanditseho GR (Government of Rwanda), byambikwa imodoka za Guverinoma y’u Rwanda ziba ziri mu butumwa n’akazi gafitanye isano na gahunda za Guverinoma.
Ku ma modoka, zambara GRM aho iyi M iba isobanuye Moto. Ku modoka, hiyongeraho iza GT (Government Project) ziba ziri mu mishinga ya Guverinoma; izi zikaba zitangwa na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.
4.2. Iby’Igisirikare cy’u Rwanda - RDF
Ibi byapa biba byanditseho RDF (Rwanda Defense Force), byambikwa ibinyabiziga bya gisirikare biba biri mu butumwa bw’akazi, zitwaye abasirikare mu mirimo inyuranye ya Minisiteri y’Ingabo na gahunda n’ibikorwa bya gisirikare.
4.3. Ibya Polisi y’u Rwanda - RNP
Ibi byapa biba byanditseho RNP (Rwanda National Police), byambikwa ibinyabiziga bya Polisi y’u Rwanda biba biri mu butumwa bw’akazi, bitwaye baba abapolisi, imfungwa, abakekwaho ibyaha cyangwa se abandi banyabyaha bajyanywe kuri za sitasiyo za polisi, mu nkiko n’ahandi.
5. Ibyapa by’amazina bwite (Personalized number-plate)
Mu Rwanda hari imodoka ebyiri cyangwa eshatu zanditsweho amazina y’abantu harimo iya “Miss Rwanda”. Kuyitunga wishyura miiyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka.
Ubu bwoko bw’ibyapa by’ibinyabiziga bigaragara mu Rwanda buteganya ko ibi byapa bigira inyuguti zitarenze esheshatu.
Uretse ibi, mu Rwanda ushobora kuhabona ibinyabiziga byambaye ibindi byapa kuko imodoka zo mu mahanga (Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, Kenya, Uganda n’ahandi) byemerewe kwinjira bigakomeza byambaye ibyapa byabyo bibiranga mu gihe ba nyirabyo baba bazahamara igihe gito bagasubira iwabo.
Ibyapa birakodeshwa, nta nyirabyo bigira
RRA ivuga ko amafaranga y’ikinyabiziga yishyurwa iyo kiguzwe, akagenda atangwa buri mwaka kandi yitwa ayo gukodesha (location) kuko ntabwo ibyapa by’ibinyabiziga ari iby’umuntu.
Iyo umuntu aguze ikinyabiziga, agitumije hanze y’igihugu, kirabanza kikishyura amahoro ya gasutamo kigakorerwa impapuro z’uko ari igicuruzwa cyinjiye mu gihugu.
Mu rwego rwo korohereza abatumiza ibinyabiziga hanze, serivise ishinzwe kwandikisha ibinyabiziga ifite ishami kuri gasutamo, aho umaze kwishyura ayo mahoro ahita yishyura amafaranga y’icyapa nuko agatangira gukoresha ikinyabiziga cye.
Bigenda bite iyo ikinyabiziga gishaje kitagikora?
Iyo ikinyabiziga kitagikora nyiracyo akuraho icyapa cyacyo akagitanga muri RRA akagitanga, yaba ashaka ikindi agahabwa ikigezweho hakurikijwe nimero ziba ziri gutangwa muri icyo gihe.
Ntushobora gukura icyapa ku kinyabiziga (n’iyo cyaba cyarashaje kitagikora) ngo ucyambike ikindi kinyabiziga kuko icyo cyapa kiba cyaranditswe gusa kuri icyo kinyabiziga ukivanyeho.
Bivugwa ko hari bamwe bajya babikora mu buryo butemewe; ibyo RRA ibyita forode, kandi abafashwe barabihanirwa n’ingingo zibiteganya mu mategeko.
Bigenda bite iyo icyapa kivunitse, cyangijwe cyangwa imibare itakigaragara neza?
Iyo icyapa cyavunitsemo kabiri cyangwa imibare itakigaragara ntibyemewe kucyambika ikinyabiziga, kuko amategeko atabyemera. Hari imiterere y’imodoka ijya ituma hari abazivuna, ariko birahanirwa, kuko RRA hari uburyo iteganya gufasha abantu bafite ibyapa bitajyaho neza, bagahabwa ibyapa bigendanye n’uko imodoka zabo ziteye.
Iyo ufite icyapa kitagaragara neza cyangwa icyangiritse usaba ibindi, iyo bitabaye ibyo urabihanirwa kuko ufatwa nk’ugendesha ikinyabiziga kidafite ibikiranga.
Ubukode bw’ibyapa ni amafaranga ibihumbi 10 ku modoka na n’ibihumgi umunani kuri moto; agatangwa buri mwaka.
Amwe mu mateka y’ibyapa by’ibinyabiziga
Mu 1994 na mbere yaho imodoka zo mu Rwanda zahabwaga ibyapa bitewe n’aho nyirayo akomoka hagendewe ku zahoze zitwa za Perefegitura.
Icyo gihe byabaga byoroshye cyane kureba kuri pulake, umuntu agahita amenya inkomoko ya nyirayo. Urugero nk’imodoka y’Umunyarwanda ukomoka i Kigali yabaga ifite pulake iriho inyuguti “AB” iy’ukomoka i Gitarama ikagira “BB” naho ukomoka mu Ruhengeri akagira “HB” n’izindi. Bivugwa kandi ko izi pulake zanagiraga uruhare muri politike y’ivangura yari ishyigikiwe n’ubutegetsi bw’icyo gihe.
Plaques zihabwa imodoka muri iki gihe ni izo ku rwego rw’igihugu gusa.
Mu mwaka wa 1996 imodoka zambitswe pulake ziriho RR (imwe hejuru y’indi). Izi RR zavugaga “Republic of Rwanda”, nyamara Abanyarwanda benshi bazitiriraga ‘Rwanda Rushya’. Mu mwaka wa 2003 ni bwo hashyizweho izindi nshya zinagikoreshwa kugeza ubu.



















TANGA IGITEKEREZO