Iyi sitasiyo cyangwa aho abantu bahinduriza batiri mu gihe yashizemo umuriro, yafunguwe ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.
U Rwanda rwatangiye kwimakaza ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi ariko kimwe mu bikunze gutungwa agatoki ni ukuba sitasiyo zifashishwa mu gihe moto ishizemo umuriro zibarizwa mu Mujyi wa Kigali gusa.
Umuyobozi wa Ampersand mu Rwanda, Hakizimana Emmanuel, yagaragaje ko bafunguye Ruyenzi Swap Station mu kugeza ibikorwa byabo ku bakiliya bari mu Ntara.
Ati "Ni Sitasiyo ya Mbere ishyizwe hanze y’Umujyi wa Kigali. Aha ku Ruyenzi ni ahantu hegereye Umujyi kandi abamotari bakorera cyane. Ikindi ni ahantu hahuza Umujyi n’Intara y’Amajyepfo."
Yagaragaje ko hari gutekerezwa uburyo bwo kwagura ibikorwa byabo mu bindi bice by’igihugu, bahereye ku turere twegereye Kigali (satellite cities).
Ubu Ampersand ifite sitasiyo nk’izi 18 mu gihugu aho 17 zabarizwaga mu Mujyi wa Kigali.
Ubusanzwe gukoresha Moto y’amashanyarazi, byungura nyirayo kuruta ukoresha moto ikoresha lisansi.
Urugero rworoshye ni uko iyo umuntu agiye guhinduza batiri yishyura 1750 Frw ikagenda ibilometero 70.
Iyo ubibaze neza usanga akoresha 25 Frw gusa ku kilometero kimwe.
Ibi bitandukanye n’izikoresha lisansi kuko litiro igeze ku 1822 Frw kandi igakoreshwa ku bilometero 40 gusa. Bivuze ko ku kilometero kimwe iba ikoresheje arenga 45 Frw.
Semana Adrien Fils umaze umwaka atwara moto y’amashanyarazi, yagaragaje ko gufungura sitasiyo mu ntara byari bikenewe kuko abatwara moto z’amashanyarazi batinyaga gutwara abantu bo berekeza mu ntara.
Ati “Aha n’ubundi usanga hakorera abantu benshi cyane, kubera ko urujya n’uruza rwo mu mujyi usanga rujya kungana n’urwo mu bice biwegereye, washoboraga kuza batiri yashiramo umuriro ukabura uko ubigenza, ariko ubu bigiye koroha nta muntu uzongera kuza afite izo mpungenge.”
Ibyo biza bisanga ibindi byiza ifite nko kuba idasaba kumenerwa amavuta ndetse no kuba ifasha mu kubungabunga ibidukikije.
Ikigo cya Ampersand kigaragaza ko gifite moto zirenga 1200 zikoreshwa mu mihanda yo mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!