Amateka y’u Rwanda yerekana ko urubyiruko rwagize uruhare runini mu gusenya igihugu by’umwihariko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko nanone iyo Jenoside yahagaritswe n’urubyiruko rwa FPR Inkotanyi.
Ibi bisobanuye ko urubyiruko rukoreshejwe neza rwubaka igihugu ariko rwakoreshwa nabi rukagisenya.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yabwiye urubyiruko by’umwihariko urwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko uko babona igihugu atari ko cyahoze kuko cyavuye kure.
Mu kiganiro yatanze mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga 2022 gifite intego iti “Turusheho kumenya amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu n’uruhare rwacu, urugendo rurakomeje”, yagarutse ku mahirwe ari mu gihugu akwiye kubyazwa umusaruro n’urubyiruko.
Icyo kiganiro yagitanze nyuma y’uko urubyiruko rwari rumaze kuganirizwa n’Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.
Yasabye urubyiruko gutega amatwi ayo mahirwe kugira ngo rurebe uko ruyabyaza umusaruro, aho bitameze neza ruhakosore.
Ubuzima bwiza
Mbabazi yabwiye urubyiruko ko amahirwe ya mbere rufite ari ubuzima bwiza bityo rukwiye kwifata neza rukayabyaza umusaruro.
Yavuze ko icyo bakoresha ubwo buzima ari impano baba bahaye igihugu cyababyaye.
Ati “Rurema aduha ubuzima ariko icyo dukoresha ubwo buzima ni yo mpano tuba duhaye igihugu.”
Yababwiye ko amahirwe ya mbere bafite ari uko bafite ubuzima bwiza bakaba bareba ibikorwa byiza bikorwa na FPR Inkotanyi babigizemo uruhare.
Aho niho bagomba guhera birinda ibibangiriza ubuzima ahubwo bagaharanira gukoresha imbaraga bafite mu kwiyubaka no guteza imbere igihugu cyabo.
Kugira igihugu
Minisitiri Mbabazi yabwiye urubyiruko ko rukwiye kwishimira ko rufite igihugu kandi cyiza kuko mbere ya 1994 atari ko byari bimeze.
Yavuze ko mbere ya 1994 hari urubyiruko rw’u Rwanda rwari impunzi mu bihugu by’amahanga rwarahejejweyo na politike mbi yari mu gihugu ku buryo rutari rutuje.
Urwo rubyiruko ni rwo rwishyize hamwe ku bufatanye n’ababyeyi barwo mu muryango FPR Inkotanyi rurwana urugamba rwo kubohora igihugu.
Yavuze ko kuba kuri ubu bari mu gihugu cyiza bikomoka ku rugamba Inkotanyi zarwanye rwo kukibohora.
Ati “Iyo mubona Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahora avuga ‘Agaciro’ abariho icyo gihe mwebwe mutaravuka bazi icyo bivuze kugira agaciro. Kuba mu mahanga uri impunzi ni ikibazo kuko nk’uko bahoze babivuga iyo inzara yateraga cyangwa icyorezo, byose babishyiraga ku mpunzi z’Abanyarwanda. Bakaba abahanga mu ishuri ariko ntibihabwe agaciro kuko badafite igihugu.”
Yababwiye ko abari mu gihugu mbere ya 1994 nabo bahoraga mu macakubiri babuzwa amahwemo, atanga urugero aho abana b’abanyeshuri mu ishuri bahagurutswaga hakurikijwe ubwoko.
Icyo gihe ngo isomo rya mbere mu ishuri bigishwaga ni amoko babibwamo amacakubiri kugira ngo bahorane urwikekwe n’urwango.
Ati “Igihugu ni ikintu gikomeye cyane kandi igihugu si imisozi n’ibibaya gusa ahubwo igihugu ni Abanyarwanda ni abagituye.”
Yatanze urugero mu Karere ka Gisagara avuga ko hari ubutaka bwiza bweraho ibihingwa bitandukanye, inganda, umuhanda wa kaburimbo n’ibindi asaba urubyiruko kubyubakiraho bakiteza imbere.
Ubuyobozi bwiza
Mbabazi yabwiye urubyiruko ko u Rwanda rwigeze kugira ubuyobozi bubi kuva mu myaka ya 1960 kugeza mu 1994 butitaga ku mibereho y’abenegihugu bose kuko bwababibyemo amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko kuri ubu igihugu gifite ubuyobozi bwiza bugendera ku murongo watanzwe na Perezida Kagame Paul bityo urubyiruko rudakwiye gupfusha ubusa ayo mahirwe.
Yibukije ko Perezida Kagame yigeze kuvuga ko ‘kuba umuyobozi ari amahirwe yo gukorera abaturage’ kandi uwo murongo ari wo igihugu kigenderaho.
Ati “Buriya rero iyo tuvuga ngo ‘umuturage ku isonga’ ni icyerekezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko yavuze ko ubuyobozi bwe bisobanuye amahirwe yo gukorera abaturage.”
Yasobanuye ko abaturage iyo bafite ubuyobozi bwiza aba ari amahirwe kuri bo yo gukora ibibateza imbere kuko ubwo buyobozi buba bubashyigikiye.
Umutekano
Minisitiri Mbabazi yavuze ko kuri ubu u Rwanda ari igihugu gitekanye ku buryo buri wese ushaka gukora ibikorwa bye abikora atuje ntacyo yikanga.
Yavuze ko u Rwanda rwigeze kurangwamo umutekano muke ku buryo abaturage batari batuje bahoranaga imitima ihagaze bigatuma nta kintu kirambye bakora.
Yabibukije ko ku Isi hari ibihugu bihoramo umutekano muke bigatuma abaturage babyo badakora ibibateza imbere.
Yasabye urubyiruko kubakira ku mutekano uri mu gihugu rugakora ibyo rwifuza byarufasha kubaka ejo heza hazaza hazira ubukene.
Ati “Ubajije urubyiruko ruri mu bihugu bidafite umutekano nirwo rwababwira uburyo mufite amahirwe akomeye.”
Uburezi
U Rwanda ni igihugu kizwiho kugira uburezi budaheza aho umuntu wese aba yemerewe kwiga amashuri yose ashaka kandi igihugu kimutera inkunga ishoboka.
Yavuze ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi amashuri atari aya bose kuko hari bamwe bahezwaga.
Yibukije ko kuva mu 1962 u Rwanda rubonye ubwigenge kugeza mu 1994 mu gihugu hari kaminuza imwe yigishije abaturage batarenga ibihumbi bitatu ariko kuri ubu hari izirenga 40.
Ati “Politike ya FPR Inkotanyi ni uburezi kuri bose ntihagire n’umwe usigara.”
Yasabye urubyiruko gukunda ishuri kugira ngo rwunguke ubumenyi buzarufasha kuba abayobozi beza no kubaka igihugu cyiza.
Ubuvuzi
Mu Rwanda ubuvuzi bukomeje gutezwa imbere ndetse n’abaturage boroherezwa kwivuza bitabahenze aho buri mwaka batanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kandi begerezwa n’amavuriro y’ibanze hafi yabo mu tugari.
Ayo mahirwe Minisitiri Mbabazi yavuze ko adapfa kuboneka ahandi asaba urubyiruko kujya rwitabira gutanga uwo musanzu rukabikangurira n’abandi kugira ngo rwivuze neza igihe hari uwarwaye.
Yabibukije ko hashyizweho n’abajyanama b’ubuzima bafasha abaturage muri byinshi bijyanye n’ubuzima kugira ngo hatagira utsikira.
Urubuga rwo gutangiramo ibitekerezo
Andi mahirwe yabwiye urubyiruko rukwiye kubyaza umusaruro ni urubuga bahawe rwo gutangiramo ibitekerezo no kuganira n’abayobozi, abakuru ndetse n’inararibonye.
Yababwiye ko amahirwe nk’ayo ku rubyiruko atahozeho bityo bakwiye kuyabyaza umusaruro.
Ati “Urubuga ni ikintu gikomeye cyane, dufite gahunda yitwa Youth Connect Africa turi ibihugu 26, iyo ibyo bihugu byose bije mu Rwanda aho iyo gahunda yatangiriye tukababwira ibi byose ukuntu muhura n’abayobozi mukababwira ibyo mukora mukabaha ibitekerezo mukabawira indoto zanyu aho mwifuza kugera, baratangara.”
Yababwiye ko hari ibihugu bitinya guha umwanya urubyiruko wo kuganira kuko abayobozi baba batinya ko ntacyo barugaragariza gifatika bakoze.
Ati “Ariko mwebwe hari byinshi twakoranye ubuyobozi n’urubyiruko.”
Yavuze ko mu nzego zifata ibyemezo mu Rwanda urubyiruko rurimo kandi buri wese afite aho yatangira ibitekerezo bye.
Yababwiye ko mbere ya 1994 urubyiruko rwigishwaga amacakubiri n’urwango aho gutozwa kubaka igihugu, asaba ab’iki gihe kudakerensa ayo mahirwe bafite.
Yagarutse ku byerekezo u Rwanda rwashyizeho bigamije iterambere birimo icyerekezo 2035 n’icyerekezo 2050 abibutsa ko icyo gihe ari bo bazaba bahari ari abayobozi bityo bakwiye kwitegura neza.
Ububanyi n’Amahanga
Minisitiri Mbabazi yavuze ko u Rwanda rwashyize ingufu mu kubana neza n’ibindi bihugu ndetse no gukorana nabyo kandi ikiba kigamijwe ahanini ari ugushakira Abanyarwanda amahirwe yo kubyaza umusaruro.
Yavuze ko u Rwanda ruri mu miryango mpuzamahanga itandukanye irimo uw’ibihugu bivuga Igifaransa, ibivuga Icyongereza n’iyindi nk’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba kugira ngo imikoranire ibe myiza.
Ati “Ni ukugira ngo u Rwanda turwagure isoko ry’u Rwanda ryaguke. Ku muturage cyangwa ku rubyiruko bivuze ko niba ufite ubumenyi bwo kujya kubikoreramo ni mahirwe niba uri rwiyemezamirimo ubone iryo soko.”
Yababwiye ko mbere ya 1994 mu Rwanda habagaho icyangombwa umuntu yasabaga ashaka kuva mu karere ajya mu kandi, asaba urubyiruko gushyira ingufu mu gusigasira ibyiza biri mu gihugu no kubyubakiraho biteza imbere.
Yavuze ko amahirwe ahari ashobokera wa muntu uri maso abasaba kwirinda kurangara.
Yabibukije ko bakwiye gufatira urugero rwiza ku rubyiruko rwa FPR Inkotanyi rwabohoye igihugu mu 1994 ruhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Ibikorwaremezo
Mu Rwanda ibikorwa remezo bikomeje kubakwa hirya no hino birimo ibibuga by’imikino, imijyi, imihanda, inzu, amashuri, amavuriro n’ibindi.
Minisitiri Mbabazi yagarutse ku bibuga by’imikino n’inzu mpuzamikino byubatswe avuga ko bigamije guteza imbere igihugu hitabwa ku bakiri bato kugira ngo bagaragaze impano zabo zibateze imbere.
Ati “Gisagara mwateje imbere umukino wa Volleyball, iyo tutaje hano tubabona no kuri televiziyo mwagiye mu bihugu nka Tunisie muterura ibikombe.”
Yavuze ko ibyo bikorwa byose bitikora ahubwo bikomoka ku buyobozi bwiza kandi ari amahirwe ku rubyiruko yo kubyaza umusaruro.
Yabibukije ko hari gahunda zindi zitandukanye zashyiriweho urubyiruko zo guhanga imirimo, udukiriro, amashuri y’imyuga n’ubumeyingiro n’ibindi bakwiye kubyaza umusaruro.
“Ntimuzongere kuvuga ngo nta myaka 100.”
Mbabazi yababwiye ko umuntu ushaka kubyiruka neza no kugira ejo hazaza adakwiye kuvuga imvugo yadutse ngo ‘nta myaka 100’ kuko ituma abantu badatekereza neza.
Ati “Ariko ntimuzongere kujya muvuga ngo ‘nta myaka 100’. Biriya bintu bituma mu bwonko nta kindi wongera gutekereza. Njya mbona urubyiruko mwandika ngo nta myaka 100; imyaka 100 irahari no kurenga. Amahirwe yo kubaho no kuramba turayafite.”
Ibyo byose ngo bazabigeraho igihe bafite ikinyabupfura kandi bakamenya gufata icyemezo badahubutse. Yabasabye kwirinda ingeso mbi, ibiyobyabwenge n’ibisindisha ndetse n’ibigare bibarangaza.















Ibitekerezo 0