Abanyamakuru bahagarariye amaradiyo atandukanye akorera mu Rwanda, barahabwa amasomo y’ikarishyabwenge mu gihe cy’iminsi ibiri, aho bigira hamwe uburyo bwo gutara amakuru ku matora. Mu bikorwa bijyanye n’amatora, amwe mu maradiyo akazahuza umurongo mu gutangaza amakuru arebana n’amatora y’abadepite azaba muri Nzeri 2013.
Abanyamakuru bagera kuri 18 bakorera amaradiyo icyenda bahurijwe hamwe aho bahabwa amasomo y’ikarishyabwenge mu gutara no gutangaza inkuru zijyanye n’amatora. Mu bihe byo kwiyamamaza, igihe na nyuma y’amatora, amwe mu maradiyo azajya ahuza umurongo mu gutangaza amakuru ajyanye n’amatora y’abadepite ateganyijwe muri nzeri 2013. Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa 26 Kanama 2013, amatora nyir’izina akazaba kuwa 16-18 Nzeri.
Rushingabigwi Jean Bosco, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanditsi bakuru mu Rwanda (REFO: Rwanda Editors Forum), akaba n’inararibonye mu Itangazamakuru mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko ku bufatanye na Institut Panos Paris bateguye amasomo y’ikarishyabwenge ku banyamakuru bazakurikirana amatora y’abadepite. Agira ati “Ubu bumenyi buzafasha abanyamakuru kunoza akazi kabo mu gutangaza inkuru zijyanye n’amatora. Abantu baribukiranya inshingano zabo n’uko bagomba kwitwara mu gikorwa gikomeye nk’iki cy’amatora.”
Rushingabigwi akomeza atangaza ko hari n’ikindi gikorwa cy’umwihariko kigiye kuba bwa mbere mu Rwanda, aho amwe mu maradiyo azahuza imirongo ku masaha amwe n’amwe bagatangariza hamwe amakuru arebana n’amatora y’abadepite. Agira ati “Ubu buryo bushya buzatuma abanyamakuru bashobora gukorera hamwe, bakanageza inkuru ku buryo bunoze ku banyarwanda benshi. Bizatuma amakuru agera ku bantu benshi kurusha radiyo imwe, bazungurana ubwenge mu kunoza inkuru, no kubafasha kugera aho ayo makuru ari.”
Rushingabigwi Jean Bosco asaba abanyamakuru gukora kinyamwuga kandi bakazirikana ko ibihe by’amatora atari ibihe bisanzwe, bagomba kubaha amahame y’itangazamakuru ndetse n’andi mategeko.
Nkurunziza Theoneste, umunyamakuru kuri Radio Izuba ikorera mu ntara y’Iburasirazuba, ukurikirana amasomo y’ikarishyabwenge ku matora, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko bungurana ibitekerezo ku gutara inkuru ku matora n’uburyo yatangazwa ku buryo bunoze bw’ubunyamwuga. Agira ati “Igihe cy’amatora, ni igihe gikomeye gisaba umunyamakuru kwigengesera ku mvugo akoresha kandi agatanga amakuru nyayo afitiye gihamya.”
Atangaza ko yungutse byinshi kuko mu biganiro harimo abanyamakuru b’inararibonye babasangiza ubumenyi n’uburambe mu mwuga w’itangazamakuru, ibyo bikafasha gutyaza ubwenge. Avuga ko guhuza imirongo kw’amaradiyo bizatuma amakuru bazatangaza ku matora azagera kuri benshi kandi n’abanyamakuru bizabaha ingufu.
Barasa Theo, umunyamakuru kuri Radio Flash FM na we uri mu biganiro, yadutangarije ko amasomo bakurikiranye yo gutara no gutangaza inkuru zijyanye n’amatora ategurwa mu minsi iri imbere, abafasha kongera ubumenyi mu gutangaza inkuru nyazo ziri aho umunyamakuru azaba ari mu gihe cy’amatora, kandi bigakorwa neza. Agira ati “Guhuza imirongo kw’amaradiyo, bizatuma abanyamakuru bumva ko bagomba gutanga amakuru nyayo ku maradiyo menshi. Bizaba ngombwa kandi ko mbere y’uko dutangira kubishyira mu bikorwa, abayobozi b’ibitangazamakuru ndetse n’abanditsi bakuru bazabanza kwicara bakabiganiraho, kugira ngo bahuze umurongo wo gutangaza ayo makuru, kandi umunyamakuru uyabagezaho na we agirirwe icyizere.”
Abanyamakuru bakurikirana amasomo y’ikarishyabwenge mu gutara no gutangaza amakuru ku matora y’abadepite baturutse muri Radio Flash FM, Contact FM, Isango Star, Radio Izuba, Radio Salus, Radio Rwanda, Ishingiro FM, Isangano FM na Radio Huguka. Buri gitangazamakuru gihagarariwe n’abanyamakuru babiri.
Amaradiyo yemeye guhuza umurongo w’amakuru mu gihe cy’amatora harimo Radio Isango Star, Radio Salus, Radio Izuba, Isangano FM, Ishingiro FM na Radio Huguka.



















TANGA IGITEKEREZO