00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amwe mu mategeko n’amateka arebana n’uburezi

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 9 January 2014 saa 05:12
Yasuwe :

Ushaka gusobanukirwa kurushaho ibirebana n’amategeko agenga uburezi mu Rwanda, witabaza Igazeti ya Leta.
Nk’uko tubikesha itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’uburezi mu Rwanda, hatanzwe urutonde rw’Igazeti ya Leta, aho usanga amategeko n’amabwiriza ajyanye n’uburezi.
• Itegeko ngenga rigena imiterere y’uburezi (Igazeti ya Leta nº 34 yo kuwa 22/08/2011, urupapuro 4-27) .
• Itegeko rigenga imitunganyirize n’imikorere by’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ( Igazeti ya Leta (…)

Ushaka gusobanukirwa kurushaho ibirebana n’amategeko agenga uburezi mu Rwanda, witabaza Igazeti ya Leta.

Nk’uko tubikesha itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’uburezi mu Rwanda, hatanzwe urutonde rw’Igazeti ya Leta, aho usanga amategeko n’amabwiriza ajyanye n’uburezi.

• Itegeko ngenga rigena imiterere y’uburezi (Igazeti ya Leta nº 34 yo kuwa 22/08/2011, urupapuro 4-27) .

• Itegeko rigenga imitunganyirize n’imikorere by’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ( Igazeti ya Leta n° 31 yo ku wa 30/07/2012 urupapuro 11-48).

• Itegeko rigena imiterere, imitunganyirize n’imikorere by‟Amashuri Makuru ( Igazeti ya Leta n°idasanzwe yo kuwa 29/05/2013 , Urupapuro 2-41).

• Itegeko rishyiraho Kaminuza y’u Rwanda (Igazeti ya Leta n° 38 yo ku wa 23/09/2013 Urupapuro 32-54).

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego rureberera Kaminuza y’u Rwanda ( Igazeti ya Leta nº51 yo kuwa 23 Ukuboza 2013, urupapuro 7-45).

• Iteka rya Minisitiri rigena ibisabwa ishuri rikuru ryigenga kugira ngo ryemererwe gutangira gukora ( Igazeti ya Leta nº51 yo kuwa 23 Ukuboza 2013, urupapuro 66-74) .

• Itegeko rishyiraho Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru (HEC) ( Igazeti ya Leta n° 38 yo ku wa 23/09/2013 , urupapuro 55-68).

• Itegeko rishyiraho Ikigo gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB ) ( Igazeti ya Leta n°4 yo kuwa 24/01/2011 urupapuro 25-41).

• Itegeko rishyiraho Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro n’Imyigishirize y’Imyuga mu Rwanda (WDA) ( Igazeti ya Leta n° idasanzwe yo kuwa 15/11/2011 (urupapuro 2-16).

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages