Uyu munyarwenya wizaniye gitari (guitar) yahishuye ko kenshi iyo yabaga ari mu bitaramo hari akantu yahoraga yifuza kongeramo mu kuryoshya urwenya rwe.
Mu kiganiro gito yagiranye na IGIHE ubwo yari akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali , uyu munyarwenya yadutangarije ko ubu aje i Kigali ari umutaramyi wuzuye utera urwenya ndetse akanaririmbira abamukurikiye gusa ibi byose yabitinyutse nyuma yo kwibaruka.
Ati “Mu by’ukuri nabaye umutaramyi kuva kera, gusa kuba umubyeyi byampaye kwisanzura, kuba njye wuzuye. Ubu nshobora kuririmba ntifashe niba koko Ninja (izina yita abafana be) babasha kunyumva nzabafasha kunezerwa cyane.”
“Rimwe na rimwe hari igihe nanjyaga mu bitaramo by’urwenya natera urwenya nkumva hari akantu kabura, rimwe nashatse kubigerageza ndi muri Seka Live naba ngiye kuririmba nkumva indirimbo ndayibagiwe. Ubu nzatangirana indirimbo ibaha ikaze nazanye n’ikipe imfasha harimo na Producer wanjye urumva bizaba bikomeye muzaze gusa.”
Kansiime yavuze ko atari kuzana umuhungu we w’imyaka itatu i Kigali gusa hari urwenya yamuhaye yazaniye abazitabira iki gitaramo.
Ati “Selassie yarakuze yasigaye ku rugo afite imyaka itatu ubu ngubu ari gukura kuburyo angomba kurinda umubyeyi we , ntabwo nazanye n’umuhungu wanjye gusa yampaye urwenya mbazanira , ibintu nzababwira muzumva muri kumwe nawe.”
Kansiime yavuze ko mu byo ari gukora byose muri iki gihe atagenda wenyine agomba kugira undi muntu baba bari kumwe nk’umunyarwenya ari gufasha kuzamura impano ye.
Uyu munsi yazanye na Don Andre umwe mu banyarwenya bashya bari kuzamuka muri Uganda.
Anne Kansiime ugiye gutaramira i Kigali rimwe na rimwe acishamo akaririmba nubwo benshi bamuzi mu bikorwa by’urwenya.
Ijwi rya Kansiime ryumvikanye mu ndirimbo yakoze zirimo “Mparo” yakoze mu ntangiro ya 2023, “My Africa” yakoze mu 2019 ,“Sit Down” yo mu 2019 n’izindi.
Iki gitaramo byitezwe ko Anne Kansiime azagihuriramo n’abandi banyarwenya nka Rusine , Herve Kimenyi, Ambasaderi w’abakonsomateri na Don Andre.
Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 10Frw mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi 20Frw muri VIP, ni itike ushobora kugura unyuze ku rubuga rwa sekalive.itike.io
Umva "Humura" imwe mu ndirimbo za Kansiime











Ibitekerezo 0