Hari mu kiganiro yatanze cyitwa ‘Agaciro ko kwibuka’ ubwo abakozi b’Ikigo cy’Ubwishingizi SORAS bibukaga ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hibukwa n’abari abakozi bayo bayiguyemo.
Pasiteri Rutayisire yagarutse ku mateka ye yatumaga yiyumva nk’umunyamahanga kandi ari mu gihugu cyamubyaye.
Ati “ Iki gihugu nari narakibabariyemo cyane. Mfite imyaka itanu bishe data, hari mu 1963, nyuma y’imyaka 10, ubwo hari muri 1973, banyirukanye mu ishuri, mu 1983 banyirukanye mu kazi…mbona ibaruwa insezerera muri kaminuza inyohereza kujya kwigisha mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun).
“Icyo ni igihugu cyanjye cyantanzeho amafaranga, ibaze ko narangije kaminuza mfite amanota 85, amanota adakunze kuboneka akenshi. Agapapuro kaje mu ibahasha kamvana hejuru kanshyira muri Tronc Commun i Rulindo mu cyaro. Icyo gihe nta muhanda wabagayo.”
Yajomeje agira ati “Ibyo ngibyo rero ubu turabivuga duseka ariko ntabwo ushobora kumva ako gasuzuro mu gihugu cyawe. Nagiye mu Mutara iwacu mara amezi atatu ndwaye u Rwanda, mubyumve ko iyo haza umuntu akambwira ati twatangiye impinduramatwara (revolution) dukeneye amaboko, mba narabaye umusirikare hagamijwe kwikiza icyo kintu.”
Uko atifuzaga kubyarira mu Rwanda
Pasteri Rutayisire avuga ko ubwo buzima bwose yanyuzemo bwatumaga yibaza ukuntu azabyara abana nabo bakagenzwa uko yagenjwe.
Ati “Twebwe twari mu gihugu twibaza ngo ubundi nubwo hano ari mu gihugu cyanjye, ahazaza hanjye ni he? Mu bantu batinze kurongora ndimo, narongoye mfite imyaka 32 ariko imwe mu mpamvu yatumye ntinda kwari ukwibaza niba nzabyarira umwana mu gihugu maze nawe bakazamugira batyo. Njyewe mfite inenge imwe, ndatekereza, nkibaza ukuntu nzahemukira abana banjye bakavukira muri iki gihugu,ariko ubu ikinezeza ni uko bitagihari.”
Yongeye ati “Urumva mfite imyaka itanu bishe data, ngize 15 banyirukana mu ishuri, mfite 25 banyirukana mu kazi, ubwo nari ngize 35 banyirukana mu buzima kuko twari muri jenoside hagati.”
Yasabye abantu bose cyane urubyiruko kubaka igihugu kitagira amacakubiri kuko nubwo nyirakuru wamureze yifuzaga kuzabona umwuzukuru we ngo yapfuye atamubonye kubera ayo mateka mabi.
Ati “Nabanye na nyogokuru akajya ambwira ati ’nimara kubona abana bawe nzapfe, noneho umwaka narongoyemo mu 1990 niwo yapfuyemo kuko inkotanyi zarateye abantu barahunga ariko kuko yari ashaje muri uko guhunga n’umunaniro n’umwuma ararwara arapfa. Hari igihe njya mvuga ngo iyo ibyo bitaba haburaga amezi make ngo abone umwana wanjye narangiza yipfire. Iyo ibyo ubitekereje uravuga ngo reka nubake u Rwanda kugira ngo ubwo nzaba ngeze mu gihe ntakibasha kwiruka sinziruke.”
Yavuze ko nubwo Jenoside yahitanye imbaga isaga miliyoni ariko no kugira ngo ihagarare hapfuye abandi bityo kwibuka akaba ari n’umwanya wo gushimira ingabo zari iza RPA zitanze zigasiga ubuzima mu kubohora igihugu.
Amafoto: Moses Niyonzima



















TANGA IGITEKEREZO