00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

António Guterres yashimye u Rwanda rukoresha drones mu buvuzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 September 2026 saa 10:30
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yavuze ko Afurika ifite ubushobozi bukomeye bwo guhindura ubukungu bw’Isi, hatangira kubyazwa umusaruro ibyo uyu mugabane utunze aho gushingira ku bitumizwa hanze, anashima ko mu ikoranabuhanga itera imbere kuko nk’u Rwanda rukoresha drones mu kujyana imiti n’amaraso mu bice byose by’igihugu.

Guterres yabigarutseho ubwo yatangizaga inama ya gatanu ya Global Africa Business Initiative (Unstoppable Africa) yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yahuriye n’abayobozi, abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa baganira ku iterambere ry’umugabane wa Afurika.

Yavuze ko Afurika ifite amahirwe menshi ashingiye ku mutungo kamere, abaturage bayo n’ubushobozi bwo guhanga udushya. Yagaragaje ko Afurika ifite umubare munini w’abakozi bakiri bato ku Isi, ikagira hafi 30% by’umutungo kamere w’amabuye y’agaciro ku Isi ndetse na 60% by’ubushobozi bw’ingufu zisubira.

Ati “Twahuriye hano dushingiye ku kuri kumwe koroshye. Ejo hazaza ha Afurika hagomba kugenwa n’Abanyafurika, ku bw’Abanyafurika.”

Guterres yavuze ko Afurika itakiri gusa ahantu hakorerwa ibikorwa by’ubucuruzi, ahubwo ko igenda iba ahantu ibikorwa by’ubucuruzi bikorerwa ku bufatanye n’Abanyafurika. Yongeyeho ko Afurika ihagarariye amahirwe y’isoko rifite agaciro ka miliyari 3000$, kandi ko Isi igenda imenya uruhare rwayo mu bukungu mpuzamahanga.

Mu bijyanye n’ikoranabuhanga, Guterres yavuze ko Afurika ikomeje gutera imbere, agaragaza ko Tunisia iri guhangana ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’ubwenge buhangano (AI), mu gihe u Rwanda rwabaye urwa mbere mu gukoresha ikoranabuhanga ryo gutwara imiti n’ibindi bikoresho hifashishijwe drones.

Ati “Ikoranabuhanga na ryo riragenda ryihuta. Tunisia iri guhangana ku rwego mpuzamahanga mu bwenge buhangano, naho u Rwanda ruri ku isonga mu kugeza hose imiti hakoreshejwe drones ku rwego rw’igihugu.”

Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yavuze ko u Rwanda rwiteguye kugira uruhare mu guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika binyuze muru politiki ya AI, ikigo cyihariye gishinzwe AI no kongera ibikorwaremezo muri uru rwego.

Ati “Ndabizeza ko u Rwanda rufite umugambi wo kuba umufatanyabikorwa ugira uruhare rugaragara mu kugena ahazaza h’ubwenge buhangano. Ariko kugira uruhare muri uru rugendo bisaba ibirenze amakuru, ubushobozi bwo kuyatunganya, ndetse n’ingufu. Bisaba abantu bafite ubumenyi n’ubushobozi.”

Dr Nsengiyumva yavuze ko kugira ngo ibyo bigerweho hakenewe ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika, amategeko ahuza umugabane ndetse n’uburyo ibicuruzwa by’ikoranabuhanga bishobora kwaguka hirya no hino mu bihugu bitandukanye.

Yashimangiye ko Afurika igomba kwiyubakira ikoranabuhanga ryayo rya AI aho gukomeza kugendera ku ryo abandi bahanze.

Guterres yashimye u Rwanda rwabaye urwa mbere mu kugeza imiti n'amaraso mu gihugu hose hakoreshejwe drones

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages