Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu mujyi wa Anvers, bazibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gikorwa kikaba ari ubwa mbere kigiye kubera muri ako karere k’Amajyaruguru y’u Bubiligi.
Nk’uko yabitangarije IGIHE, Bonaventure Rutagira, umwe mu bayobozi ba Diaspora Nyarwanda ya Anvers yateguye uwo muhango, abazabishobora batuye mu Bubiligi no mu nkengero zaho bashimishijwe no kuzababona muri uwo muhango wo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi. Akomeza atangaza ko bifite icyo bivuze gikomeye kuko aka karere gasa n’akatazi neza amateka y’iyo Jenoside.
Agira ati «Muzaze dufatanye nk’uko nsanga ari inshingano za buri munyarwanda kuvuga ibyabaye muri Jenoside ngo bitazongera kubaho ukundi.»
Rutagira Bonaventure yakomeje atangaza ko uwo muhango uzabera mu mujyi wa Anvers ku itariki ya 20 Mata 2013, ukazabimburirwa n’urugendo ruzatangirira ahitwa TABAKSVEST 2000 ANTWERPEN, aho abantu bazahurira saa munani n’igice (14h30) berekeza kuri BOLIVARPLAATS . Nyuma y’urugendo abitabiriye urugendo bakaba bazahurira mu nzu iri Tournhoutsebaan110, 2140 Antwerpen, ahakazakomereza ibiganiro bijyanye n’uwo munsi wo kwibuka.



















TANGA IGITEKEREZO