Ashingiye ku itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda, hari aho riha uburenganzira bwo kumenya amakuru yo mu nzego za Leta na zimwe mu z’abikorera, Umunyamakuru Muvunyi Fred agiye kugeza mu butabera Minisiteri y’Umuco na Siporo ayishinja kumwima amakuru.
Uyu munyamakuru agiye kugeza mu nzego bireba iyi minisiteri, kubera ko yayisabye amakuru ajyajye n’ingego y’imari ikoreshwa muri siporo cyane cyane mu mupira w’amaguru, ariko agaterwa utwatsi n’iyi minisiteri imubwira ko nta burenganzira afite bwo kubona ayo makuru.
Aganira na IGIHE, Muvunyi Fred ukorera Ikinyamakuru Izuba Rirashe yagize ati "Mu by’ukuri maze igihe nshaka gucukumbura imikoreshereze y’amafaranga ku ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse n’imishahara y’abatoza, ariko baranga.”
Uyu munyamakuru avuga ko inzego yagezeho muri iyo minisiteri zamukuriye inzira ku murima, ko ayo amakuru adashobora kuyahabwa.
Akomeza agira ati "Ari umuyobozi wa siporo, ari n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, bavuga ko bidashoboka ko nabona ibisobanuro birambuye ku mafaranga. Inshuro nyinshi nagerageje kubasobanurira icyo itegeko rirebana no kubona amakuru riteganya, ariko ntabwo babyemera bagera aho bambwira ko ari ibanga."
"Ku bwanjye numva ari uburenganzira bw’Abanyarwanda kumenya uburyo amafaranga basora, akoreshwa cyane cyane muri siporo, ndetse n’izindi nzego." Uku niko Muvunyi asoza avuga.
Agendeye kuri ibi byose rero, nibyo bitumye agiye kugeza uru rwego rwa Leta mu nzego bireba, kubera ko rwamwimye amakuru, akaba agomba guhera ku rwego rw’Umuvunyi nk’uko amategeko abiteganya.
Minisitiri Mitari Protais aganira n’itangazamakuru kuri iki kibazo, nawe yatangaje ko Minisiteri ayoboye ishimangira ko nta burenganzira umunyamakuru afite bwo guhabwa amakuru ya buri mukino, ngo kumubwira ingengo y’imali ya siporo muri rusange biba bihagije.
Ingingo ya gatatu y’itegeko rigenga itangazamakuru, ivuga ko buri muntu afite uburenganzira bwo kubona amakuru afitwe n’urwego rwa Leta na zimwe mu nzego z’abikorera.
"Uburenganzira bwo kubona amakuru bukubiyemo, gusuzuma ibikorwa, inyandiko cyangwa amakuru abitse; kwandika, gufata inyandiko zuzuye, ibice byazo cyangwa kopi zemewe n’ubuyobozi bw’urwo rwego cyangwa amakuru abitse; gufata inyandiko zuzuye cyangwa ibice byazo ziriho umukono wa noteri; kubona amakuru abitswe mu buryo ubwo ari bwo bwose bw’ikoranabuhanga cyangwa mu nyandiko zicapwe zivanywe muri mudasobwa cyangwa mu kindi kintu icyo ari cyo cyose."
Ingingo ya kane yo igaragaza ubwoko bw’amakuru atemerewe gutangazwa. Iragira iti "Bitabangamiye ibiteganywa n’ingingo ya 3 y’iri tegeko, amakuru afitwe n’urwego rwa Leta cyangwa urw’abikorera rurebwa n’iri tegeko, ntiyemewe gutangazwa, iyo akaba ari ashobora guhungabanya umutekano w’igihugu; kubangamira iyubahirizwa ry’amategeko cyangwa ubutabera; gutera ukwivanga mu buzima bwite bw’umuntu bitari mu nyungu rusange; kubangamira ukurindwa kw’amabanga y’ubucuruzi cyangwa ubundi burenganzira bw’umutungo mu by’ubwenge kwemewe n’amategeko; kubangamira mu ikurikiranwa n’ubutabera k’ubuyobozi bw’urwego rwa Leta cyangwa igihe riteganyijwe.
Iyo amakuru yasabwe yerekeye amakuru abitswe agizwe n’ibice bibiri (2), kimwe gikubiyemo amakuru atemewe gutangazwa, ikindi gikubiyemo ayemewe gutangazwa mu buryo buteganywa n’iri tegeko, uwayasabye ahabwa ayemewe gutangazwa.”
Ni ubwa mbere kuva iri tegeko ryasohoka mu Igazeti ya Leta, umunyamakuru ajyanye mu butabera ikigo cyangwa umuntu ku giti cye mu nzego bireba kubera kwanga gutanga amakuru, ariko hari aho bigenda bigaragara ko hari abayobozi banga gutanga amakuru nkana.



















TANGA IGITEKEREZO