Ushyirwa mu majwi ni umucamanza Theodore Meron uyobora urugereko rw’ ubujurire muri ICTR.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umunyamabanga Mukuru wa CNLG, Dr. Bizimana Jean Damascene yavuze ko hari abantu ICTR yahamije uruhare muri Jenoside, bagakatirwa ibihano birimo icyo gufungwa burundu ndetse n’imyaka igera muri 30, ariko muri iyi myaka 5 ishize ngo bagenda barekurwa u Rwanda n’akanama ka Loni kashyizeho uru rukiko batabimenyeshejwe.
Yakomeje agira ati “Abacamanza, cyane cyane uwitwa Theodore Meron uyobora urugereko rw’ ubujurire rw’ urwo rukiko, agira atya akarekura abantu ntawe ubimenyeshyejwe. Amaze kurekura benshi; abitwa ba Omar Serushago, batararangiza ibihano, barimo Georges Ruggiu, Michel Bagaragaza, barimo n’ uwitwa Dr. Gerard Ntakirutimana wakatiwe imyaka 25. Ni benshi bagenda barekurwa muri ubwo buryo.”
Minisiteri y’ Ubutabera mu Rwanda yemeza ko amategeko agena ko hari imyaka igera umuntu witwaye neza muri gereza akemererwa gusaba kurekurwa by’ agateganyo, ariko ngo ntabwo Minisiteri ayoboye yigeze yakira amakuru y’ abagomba kurekurwa.
Minisitiri w’ Ubutabera Johnston Busingye yatangarije IGIHE ko aya makuru ntayo azi.
Yakomeje avuga ko ahanini ibyemezo bireba igihugu bimenyeshwa Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga, nayo ikabigeza kuri Minisiteri bireba zikabitangaho amakuru.
Kuri telefone, twavuganye na Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga dutangarizwa ko amakuru nk’ ayo aramutse ahari yabazwa Minisiteri y’ Ubutabera.
CNLG ivuga ko ifata ibyemezo nk’ ibi nko gupfobya Jenoside kuko abafungiwe muri ruriya rukiko bari ku isonga ry’ umugambi wa Jenoside, kandi bakatiwe gufungwa imyaka myinshi.
Dr. Bizimana avuga ko kugeza ubu abanyururu hafi ya bose bafungiwe Arusha basabye kurekurwa, abarekurwa nabo ngo ntibahita bigaragaza ku buryo u Rwanda rumenya ko barekuwe hashize igihe.
Akomeza avuga ko u Rwanda ruzakomeza kugaragaza iki kibazo mu Nama y’ Umuryango w’ Abibumbye ishinzwe amahoro ku isi (kuko ariyo ishinzwe imicungire ya ICTR) rwerekana ko ari ikibazo runasaba ko iyo mikorere yahinduka.
Dr. Bizimana yakomeje agira ati “Ni mu buryo bwa dipolomasi nta kindi wakora, iyo icyemezo atari wowe ugifata, werekana amakosa yabaye ukayereka urwego rubishinzwe, usaba ko ibyo bintu byakosorwa.”
Uru rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ruzasoza imirimo yarwo mu mpera z’ uyu mwaka wa 2015, ariko rwakunze kunengwa n’ u Rwanda ku byemezo bimwe na bimwe rwagiye rufata, birimo ko urugereko rw’ ubujurire rwagiye rugira abere, abandi bakagabanyirizwa ibihano ku byaha bya Jenoside kandi aho ibyaha byakorewe hazwi neza.



















TANGA IGITEKEREZO