Aganira na IGIHE nyuma y’imyitozo bakoreraga kuri stade ya Mumena basanzwe banakiriraho imikino yayo, Eric Nshimiyimana yavuze ko ahanini imyitozo ikomeye basa n’aho bayirangije kuko bitabiriye amarushanwa atandukanye yagiye abafasha kureba uko abakinnyi bose bahagaze bityo kuri ubu bakaba abari gukora imyitozo yoroheje ariko intego ari amanota atatu kuwa Gatandatu, i Musanze.
Yagize ati:”Umukino wa Musanze turawiteguye cyane kuko twagize n’amahirwe twabonye imyitozo ihagije mu marushanwa yombi twakinnye muri iki gihe shampiyona yari ihagaze yaba X-mass Cup ndetse n’imikino ya EALASCA. Twabonye uburyo bwo gukinisha n’abandi bakinnyi tutajyaga dukoresha muri shampiyona byose byaradufashije. Tuzi ko tugiye guhura n’ikipe ikomeye cyane ariko icyo dushaka ni ukureba uko twatsinda.”
Eric yakomeje avuga ko mu ikipe ya AS Kigali nta mukinnyi n’umwe ufite imvune kuko n’abaribagiye bagira utubazo duto duto muri ayo marushanwa yombi ubu bagarutse bose bari mu myitozo.
Ku kijyanye no kuba AS Kigali ari ikipe ihabwa amahirwe ko ishobora kwegukana igikombe cya shampiyona bitewe n’uburyo yagiye yitwara mu mikino ishize ndetse ikaba inayoboye urutonde rwa shampiyona rw’agateganyo, Eric yavuze ko atariko abibona kuko bigishoboka byose.
Yagize ati:” Byose biracyashoboka gusa twe tugomba kugira icyizere kuko turabizi ko turi mu makipe agomba guhatanira ibikombe kuko n’umwaka ushize twabaye aba kabiri, iyagitwaye iturusha amanota atatu gusa natwe uyu mwaka turagishaka nta kabuza. Yego ntibyoroshye kuko duhanganye n’amakipe akomeye nka Rayon Sports, APR FC, Police FC n’izindi ariko natwe tumaze kuba ikipe nkuru.”
Nubwo imaze gukina imikino umunani gusa, AS Kigali ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 18 inganya na Rayon Sports na APR FC zo zamaze gukina n’umunsi wa cyenda.
AS Kigali ni yo kipe yonyine itaratakaza umukino n’umwe muri shampiyona kuko yatsinze imikino itanu inganya itatu itsinda ibitego 14 itsindwa bibiri gusa.
Rutahizamu wayo Ernest Sugira watsinze ibitego bitanu utazakina uyu mukino kuko ari mu ikipe y’igihugu ni uwa kabiri mu bamaze gutsinda ibitego byinshi inyuma ya Songa Isaie wa Police FC umaze gutsinda ibitego bitandatu.
Ku myitozo ibanziriza iya nyuma kuri uyu wa Kane, umutoza Eric Nshimiyimana yakoresheje abakinnyi be imyitozo yoroheje anabigisha gutera imipira y’imiterekano cyane.



















TANGA IGITEKEREZO