Ibi bitangajwe nyuma y’uko Perezida Kagame ubwo yari mu Karere ka Ruhango yasabye ko hakorwa ibishoboka uru ruganda rugatanga umusaruro nk’uko byari byitezwe rujya gufungurwa.

Icyo gihe Perezida Kagame yagaragaje ko kuba hari uruganda rutunganya ifu y’imyumbati ari intambwe nziza yatewe ariko yibaza impamvu rukora ku gipimo cya 50% by’ubushobozi bwarwo.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Uruganda rwa Kinazi, Bizimana Jerome, yabwiye RBA ko uru ruganda rufite ibibazo by’uko imashini eshatu zidakora kandi ziri mu byafasha kongera ubushobozi bwarwo.

Ati “Hari imashini navuga eshatu, harimo itanga ubushyuhe bwumutsa ifu kandi ikenewe cyane, hari imashini itonora ndetse n’indi ishinzwe gupfunyika mu dupaki duto.”

Umusaruro wo abahinzi barawufite nubwo twifuza ko ku bufatanye na RAB barushaho kugira imirima ihagije yavamo umusaruro wujuje ubuziranenge.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome, yatangaje ko mu gihe cya vuba Kinazi Cassava Plant izaba yatangiye gutanga umusaruro uhuye n’ubushobozi rufite.

Ati “Raporo yari yakozwe na BRD igaragaza ko hakenewe nibura 1,4 z’amadorali, tumaze kumvikana n’inzego zitandukanye nka Minecofin n’abandi. Icyo nabizeza ni uko twiteguye ko ayakenerwa yose n’icyakenerwa cyose twiteguye kugikora. Ntabwo iki kibazo cy’uruganda kizongera kubazwa Perezida wa Repubulika.”

Uruganda rutunganya ifu rwa ubwo rwubakwaga mu 2012 rwari rufite intego yo kujya rwakira toni 120 z’imyumbati hakavamo toni 40 z’ifu ku munsi gusa kuri ubu rutunganya toni 40 z’imyumbati hakavamo toni 13 z’ifu.

Rukorera mu Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo ariko ibicuruzwa byarwo bigera hose mu gihugu no hanze yacyo. Ifu rutunganya ishobora gutekwa bisanzwe cyangwa igakorwamo imigati.