00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Asaga miliyari 3 Frw agiye gushorwa mu gufasha abiga imyuga n’ubumenyingiro

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 1 April 2018 saa 11:32
Yasuwe :

Ingengo y’imari ya miliyoni eshatu z’amayero, akabakaba miliyari eshatu na miliyoni 160 mu mafaranga y’u Rwanda, azifashishwa muri gahunda yitwa “Igira ku murimo’’ igamije gufasha abari mu myuga n’ubumenyingiro kwigira mu bigo bitanga ubumenyi bwabashoboza guhatana ku isoko ry’akazi.

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gufasha abiga imyuga n’ubumenyingiro kwigira mu nganda n’ibigo bikora imirimo ijyanye n’amasomo bahabwa nk’uburyo bwo kubafasha kubishyira mu bikorwa.

Imikoranire hagati y’ibigo byigisha imyuga n’ubumenyingiro n’abikorera mu kunoza inzira yo guha abanyeshuri ubumenyi bwimbitse yagarutsweho mu biganiro byabahuje n’Umuryango w’Ababiligi udaharanira inyungu ufite Ubunararibonye mu Burezi n’Amahugurwa (APEFE).

Muri iyi gahunda y’imyaka itanu, APEFE yahurije hamwe abikorera 90 ndetse n’ibigo by’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro 15.

Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi muri APEFE, Ngoma Marie Pierre, yatangaje ko icyiciro cya mbere cy’abazafashwa kwiga kizatangira mu kwezi kumwe.

Yagize ati “Turashaka ko muri Gicurasi 2018 abanyeshuri ba mbere bazaba bamaze gutangira kwigira mu bigo bikora akazi kamwe n’ibyo biga. Niyo mpamvu twahamagaye abazabakira barimo abikorera n’abayobozi b’ibigo bazaturukamo kugira ngo baganire ku mikoranire.”

Yatangaje ko ingengo y’imari izakoreshwa ahanini mu mahugurwa no kugura ibikoresho bizifashishwa mu gutanga amasomo neza.

Ati “Muri iyi myaka itanu dufite ingengo y’imari ya miliyoni eshatu z’amayero, azakoreshwa mu kongerera ubushobozi abakozi bazakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda; azakoreshwa mu guhugura abakozi b’ibyo bigo bizakira abanyeshuri kugira ngo bagire ubushobozi bwo guhugura urubyiruko rw’u Rwanda nk’ababategura kuba abakozi beza.”

Muri iyi gahunda umunyeshuri agomba kwiga igihe kingana na 50% mu ishuri naho indi 50% bakayimara mu kazi.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Imirimo mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), Karasira Faustin, yatangaje ko uruhare rw’abikorera arirwo rwibanze ngo bigerweho.

Ati “Turabona ko umunyeshuri azajya arangiza azi neza icyo abasha gukora, icyo gihe imbogamizi zo kuvuga ngo umukozi wahaye akazi ntabwo akora nk’ibyo washakaga zizaba zivuyeho. Turashishikariza abikorera kubigira ibyabo kuko nibwo bizagerwaho kandi babifitemo inyungu nyinshi kuko nibo bahura n’abakozi badashoboye kandi nta n’ubwo wakongera umusaruro udashingiye ku bakozi.”

Mu bigo 120 by’abikorera byari byagaragaje ko bishaka kwakira abanyeshuri bakigira ku murimo, PSF, APEFE na WDA batoranyijemo 90 byujuje ibisabwa ngo bitange ubumenyi ku banyeshuri bufite ireme.

Mukarubuga Chantal, ukora akazi ko gutunganya imisatsi mu Karere ka Nyagatare, yatangaje ko iyi gahunda ifite inyungu kuko abanyeshuri bafashwa gushyira mu bikorwa ibyo babwiwe mu magambo.

Ati “Abanyeshuri bunguka byinshi, natwe kandi baba bakora tutari bubahembe ari ukugira ngo bahahe ubumenyi, urumva ko impamde zombi zibyungukiramo.”

Iyi gahunda ya ‘Igira ku murimo’ yagenewe abiga imyuga yo guhera ku mwaka umwe kuzamura kugeza ku bari mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro, izakorerwa mu turere 11 harimo dutatu two mu Mujyi wa Kigali na tubiri muri buri ntara.

Abikorera n'ibigo byigisha imyuga n'ubumenyingiro bahuriye mu nama igamije kongerera ubushobozi abanyeshuri biga imyuga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages