00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Asaga miliyari 3 Frw agiye gusaranganywa abaturiye za pariki

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 10 December 2023 saa 09:20
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu cy’Iterambere (RDB), bwatangaje ko arenga miliyari 3Frw azasaranganywa abaturage nk’inyungu zikomoka ku byanya by’ubukerarugendo baturiye birimo Pariki z’Akagera ,iy’Ibirunga, Gishwati-Mukura na Nyungwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Aya mafaranga agezwa kuri aba baturage binyuze mu mishinga y’iterambere itandukanye bihitiyemo izashyirwa mu bikorwa.

Ibi byatangarijwe mu nama yabereye mu Karere ka Nyamagabe ihuza uturere dukora kuri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe twa Nyamagabe, Nyaruguru, Rusizi, Nyamasheke na Karongi.

Ni inama yari igamije kumurika imishinga y’iterambere mu turere twose dukora kuri Nyungwe, hagamijwe kuzatoranyamo iyihutirwa, ikazaterwa inkunga na RDB mu mafaranga akomoka mu musaruro w’ubukerarugendo, aho 10% yayo aba agomba gukoreshwa mu mishinga y’iterambere ry’abaturiye Pariki.

Umukozi wa RDB, Mbabazi Marie Louise, yavuze ko uru rwego ruteganya gukoresha asaga miliyari 3Frw mu gihugu hose muri uyu mwaka mu gushyigikira imishinga y’abaturiye pariki. Asaga miliyoni 818Frw azahabwa abaturiye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bari mu turere dutanu tuyituriye.

Mbabazi yabwiye IGIHE ko imishinga iterwa inkunga RDB, ari imishinga igaragaza ko ifitiye akamaro abaturage benshi haba mu kubaha akazi, gukemura ibibazo bafite, kurengera ibidukikije ndetse ikaba ari n’imishinga iramba.

Ati “Nk’ubushize twubakiye abatuye i Nyaruguru ubuhunikiro bw’ibirayi, kuko bahoraga bataka ko babura imbuto y’ibirayi mu gihe cy’itera. Nk’uwo ni umushinga mwiza ugirira akamaro abaturage kandi bakabona ko burya koko pariki ari umuturanyi mwiza.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Gashema Janvier, yavuze ko bishimishije cyane kuba Leta yaratekereje kuri iyi gahunda kuko bishimangira akarusho abaturiye pariki bafite, ndetse bikanakabongerera urukundo rwo kubungabunga Pariki n’ibiyirimo byose.

Ati “Abaturage babonyemo amahirwe yo kuba baturiye pariki, kandi bakabona n’akamaro k’ibiyikomokamo koko, ndetse bikanatuma bafatanya n’abashinzwe kuyirinda kurushaho kuyibungabunga.”

Gashema yakomeje avuga ko mwaka ushize wonyine Akarere ka Nyaruguru kabonye ibikorwaremezo bitatu bikomoka ku nyungu z’ubukerarugendo birimo ubuhinikiro bw’imbuto y’ibirayi, ishuri ry’imyuga ndetse n’ivuriro ry’ibanze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages