Ibikorwa by’uyu mushinga watangijwe ku mugaragaro ku itariki ya 13 Ukuboza 2016, bizagera kuri radio enye z’abaturage ari zo Radio Izuba, Radio Huguka, Radio Huye na Radio Ishingiro.
Umuyobozi w’Umuryango Huguka, Ndekezi Eugene yavuze mu gihe cy’imyaka itatu izi radio zizubakirwa ubushobozi kugira ngo zibashe kugira ibiganiro byiza, bifite ireme kandi biha abaturage n’abayobozi urubuga rwo kuganira.
Ati “Aho ngaho rero ni ho dushaka gushyira imbaraga ariko mbere na mbere tukibanda ku micungire yayo maradio, ni byiza ko agomba kuyoborwa neza, agakora kugira ngo abashe kubona umutungo w’amafaranga ayafasha kugera ku bindi bikorwa.”
Ndekezi yakomeje avuga ko kugira ngo ariya maradio abashe kugira uruhare mu miyoborere myiza ari uko agira abanyamakuru bafite ubushobozi bwo gutegura ibiganiro biha ijambo abaturage.
Yongeyeho ko uretse amahugurwa azahabwa abayobozi n’abanyamakuru, hazakorwa igenzura rigaragaza ibyo abaturage bifuza kumva, ari nabyo bizashingirwa hategurwa ibiganiro bishya.
Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Michael Ryan yavuze ko nubwo basanzwe bibanda ku bikorwa by’ubuhinzi, basanga radio z’abaturage ari imwe mu nzira zishobora gutuma abaturage bagera ku iterambere rirambye kandi bagizemo uruhare.
Yakomeje avuga ko ari uburyo bwiza abaturage bashobora kwifashisha basaba abayobozi babo ibisobanuro kuri gahunda runaka ndetse n’abayobozi bakazifashisha basobanura gahunda zitandukanye bateganya gushyira mu bikorwa.
Uyu mushinga uzakorwa mu gihe cy’imyaka itatu watangiye gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 1 Mutarama 2016, uzasozwa ku itariki ya 31 Ukuboza 2018.



















TANGA IGITEKEREZO