00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Asiimwe arahakana amakuru avugako Minisitiri Binagwaho agiye kuva muri Guverinoma

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 24 April 2013 saa 04:42
Yasuwe :

Arthur Asimwe ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y’Ubuzima, aratangaza ko abavuga ko Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho agiye kwerekeza mu Muryango w’abibubye Ishami ryita ku buzima ko ibyo ari ibinyoma.
Asiimwe mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE yagize ati “Bategereze itangazo ry’aho azajya gukorera cyangwa i rya Leta y’u Rwanda ribyemeza”.
Hashize iminsi hari amakuru avuga ko Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho agiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu (…)

Arthur Asimwe ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y’Ubuzima, aratangaza ko abavuga ko Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho agiye kwerekeza mu Muryango w’abibubye Ishami ryita ku buzima ko ibyo ari ibinyoma.

Asiimwe mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE yagize ati “Bategereze itangazo ry’aho azajya gukorera cyangwa i rya Leta y’u Rwanda ribyemeza”.

Hashize iminsi hari amakuru avuga ko Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho agiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abumbye (UN ) mu Ishami ryita ku buzima.

Amakuru atugeraho aturuka muri bamwe mu bakozi ba Minisiteri y’Ubuzima batifuza gutangaza amazina yabo, bavuga ko Dr Binagwaho yamaze gusezera kuri bamwe muri abo bakozi, ababwira ko agiye guhindura imirimo.

Arthur Asimwe yagize ati“Ndumva ababivuga aribyo bamwifuriza, cyakora ibyo ni ibihuha”. yongeyeho ko ababivuga bategereza itangazo ribyemeza rituruka ku mpande zombie.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages