Uyu mwanzuro wasomewe mu ruhame kuri uyu wa Gatatu, Tariki 1 Werurwe 2017, uvuga ko Niyonambaza ahagarikwa by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu ndetse akanamburwa ikarita y’akazi itangwa n’uru rwego.
Mu mwaka ushize uyu munyamakuru yagiranye ikibazo na Kaminuza ya UTAB (University of Technology and Arts of Byumba) yahoze ari IPB Byumba, aho yamuregaga ko yayibasiye abonyujije mu kinyamkuru cye akayandikaho ibinyoma biherekejwe no gutera ubwoba n’ibindi, ibyatumye imushora mu manza mu Rwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC.
Izo nkuru ebyiri zibasiye iyo kaminuza, harimo iyari ifite umutwe ugira uti “IPB Byuma: 856, 000.000 mu masoko adasobanutse’ yasohotse muri nimero 125 yo kuwa 20 Werurwe-10 Mata 2016 n’indi yasohotse muri nomero 126 yo kuwa 12 kugeza 26 Mata 2016 yari ifite umutwe ugira uti "Gicumbi: Leta nitabare IPB-Byumba".
Icyo gihe iyo kaminuza ibinyujije mu muyobozi wayo Padiri Prof. Nyombayire Faustin, yagaragaje ko yarenganyijwe ndetse ko kaminuza yaharabitswe ikanambikwa isura mbi nyamara ari kaminuza y’ikitegererezo ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Nyuma yo kuregerwa n’iyo kaminuza muri Mata 2016, RMC ku wa 21 Kamena yagaragaje ko izo nkuru zari zuzuyemo gusebanya, gutangaza nkana ibihuha, no gusiga isura mbi kaminuza, kudaha ijambo abarebwa n’inkuru, kudatandukanya inkuru n’ibitekerezo bwite by’umwanditsi n’ibindi.
Icyo gihe Niyonambaza yasabwe n’abari abakomiseri ba RMC barimo Ingabire Marie Immaculee na Dr Raphael Nkaka kwandika inkuru zivuguruza ibyo yari yanditse kuri iyi kaminuza mbere no kuyisaba imbabazi kimwe n’abayobozi bayo barimo Padiri Prof. Dr Nyombayire Faustin na Mbabazi Justine.
Iyo myanzuro Assumani Niyonambaza yarayijuririye tariki ya 5 Nyakanga 2016 avuga ko agomba kubanza kuvugana na UTAB ibyo kaminuza yanze igasaba ko uyu munyamakuru yubahiriza ibyo yasabwe.
Ibyo byatumye aka kanama ka RMC ku wa 21 Gashyantare 2017, gafata umwanzuro w’uko Niyonambaza ahagarikwa by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu ndetse akanandika asaba imbabazi Kaminuza ya UTAB no kwandika inyandiko inyomoza ibyo yayitangajeho ndetse bitangarizwa mu ruhame kuri uyu wa Gatatu n’abagize ako kanama barimo Mé Mucyo Donatien, Rev. Jean Pierre Uwimana na Edmund Kagire, uruhande rwa Assoumani Niyonambaza wajuriye rudahari naho UTAB ihagarariwe na Mbabazi Justine.
Ubuyobozi bwa RMC butangaza ko uyu mugabo yagiye agaragarwaho n’amakosa y’umwuga ndetse agasabwa kwikosora ariko ntabyubahirize.
Emmanuel Mugisha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, aganira na IGIHE yagize ati “ Nibyo uwo mwanzuro wafashwe ndetse unasomerewa mu ruhame, byatewe n’ibibazo byagiye bibaho kandi bakamusaba kubahiriza ibyo amahame asaba ntabyubahirize biba ngombwa ko ibyo bihano abifatirwa.”
Mbabazi Justine wari uhagarariye UTAB yatangaje ko bishimiye umwanzuro wafashwe, avuga ko yizeye ko hari icyo bizahindura ku myitwarire y’abanyamakuru.
Me Mucyo Donatien Komiseri muri RMC wanasomye iyo myanzuro, yavuze ko yizeye ko Niyonambaza azashyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe, gusa ngo bitabaye ibyo uru rwego rwafata izindi ngamba zirimo n’ibindi bihano bigenwa n’amategeko n’amahame y’umwuga w’itangazamakuru.



















TANGA IGITEKEREZO