00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AU yakebuye abayobozi ba Afurika ku bwisanzure mu bucuruzi

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 15 July 2016 saa 11:21
Yasuwe :

Inama ya 27 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) ikomeje kubera i Kigali, yitezweho gushakira ibisubizo inzitizi z’ubwisanzure mu bucuruzi bukorerwa kuri uyu mugabane, nkuko byiyemejwe mu cyerekezo cya Afurika 2063.

Abayobozi bitabiriye inama ya Afurika Yunze Ubumwe yabaye kuwa 23-30 Mutarama 2012, yigaga ku guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, bihaye intego ko nibura umwaka wa 2017 uzarangira hashyizweho uburyo bw’ubwisanzure mu bucuruzi (CFTA), hagakurwaho inzitizi zose zibangamira urujya n’uruza rw’ibicuruzwa na serivisi.

Iyi ngamba yitezweho kuzamura nibura 25-30% by’ibikorwa by’ubucuruzi hagati y’uturere.

Ibi umuyobozi w’akanama gashinzwe inganda n’ubucuruzi muri Komisiyo ya AU, Fatima Haram Acyl, asanga abakuru b’ibihugu n’abafata ibyemezo bakwiye gusuzuma iyi ntego ndetse bakihutisha ibiganiro kugirango umwaka wa 2017 uzarangire inzitizi mu bucuruzi zitakirangwa muri Afurika.

Yagize ati “ Nkuko twita ku cyerekezo 2063 n’izindi gahunda, muri iyi nama tugomba kwita ku ntego twihaye mu bijyanye n’ubwisanzure mu bucuruzi. Hari byinshi bikeneye gukorwa n’abayobozi n’abafata ibyemezo bacu, kugirango amasezerano y’ubucuruzi bwa Afurika adahura n’inzitizi ziyabuza kugera ku ntego.”

Akomeza avuga ko CFTA nigerwaho bizaba gihamya ku Isi yose ko n’icyerekezo 2063 kizagerwaho.

Umuyobozi ushinzwe inganda n’Ubucuruzi muri AU, Nadir Merah, avuga ko CFTA igomba kugira intego zo gukuraho inzitizi, kugabanya ikiguzi cy’ubucuruzi no kongera umusaruro hagati y’ibihugu bya Afurika.

Ashimangira ko iyi nama ari uburyo bwiza bwo gushyiraho umurongo w’ubwisanzure mu bucuruzi bw’ibihugu 54 bigize AU, bizatuma hagerwa ku cyerekezo 2063 n’intego z’iterambere rirambye z’Umuryango w’abibumbye (SDGs).

CFTA izubakira ku byagezweho na gahunda yo kwihuza kw’ibihugu mu turere twa Afurika hagamijwe ubucuruzi (RECs) ndetse n’amasezerano y’inyabutatu yo koroshya ubucuruzi (TFTA) ahuriweho n’ibihugu bigize SADC, COMESA na EAC.

Umuyobozi w’Akanama gashinzwe Inganda n’Ubucuruzi muri Komisiyo ya AU, Fatima Haram

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages