00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abapfakazi barokotse Jenoside bagiye gufashwa biruseho mu cyumweru cyiswe ’Avega Week’

Yanditswe na

Denyse Umukunzi

Kuya 4 December 2015 saa 08:53
Yasuwe :

Umuryango AVEGA-AGAHOZO uzita mu gusana inzu z’Abapfakazi n’Inshike za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu cyumweru cyise AVEGA Week mu rwego rwo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 20 uyu muryango umaze ubayeho.

Kuva ku itariki ya 5 kugeza ku ya 12 Ukuboza 2015 mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya AVEGA hazakorwa ibikorwa bitandukanye bizabera mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali birimo gusana inzu z’Abanyamuryango bayo, gukora udutanda tw’ibikoresho, kubaka uturima tw’igikoni, kuzitira ingo, guharura imihanda no kubagara imyaka y’abakecuru imyaka.

Umuyobozi wa AVEGA, Valerie Mukabayire, yavuze ko iki cyumweru gifite Insanganyamatsiko igira iti “Susuruka mubyeyi” bagiteguye mu rwego rwo kongera gususurutsa Abapfakazi basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi hishimirwa ndetse hanasigasirwa ibyagezweho mu myaka 20.

Ati “Tuzibanda ku bikorwa bizamura imibereho myiza y’Abapfakazi barokotse Jenoside batishoboye k ubufatanye n’Umuryango nyarwanda rusange”.

Yongeyeho ko ibi bigamije gusigasira ibyo bagezeho birimo ubuvuzi n’isanamitima n’ibindi.

Nubwo uyu Muryango ugeze ku rwego rushimishije hari imbogamizi wagiye uhura nazo zirimo amacumbi asenyuka, ihungabana ndetse n’abacekuru bincike bageze mu zabukuru bakeneye ubufasha bwihariye ariko bakaba bakomeje guhangana n’ibyo bibazo.

AVEGA-AGAHOZO n’umuryango w’Abapfakazi n’inshike washinzwe ku wa 15 Mutarama 1995 n’Abapfakazi 50 bari bamaze kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana miliyoni irenga mu minsi 100.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages