Mu mwanzuro ujuririra igifungo cy’imyaka 25 Simbikangwa yari yakatiwe, Abamwunganira bari batanze impamvu y’uko batahawe uburenganzira n’amahirwe angana n’ay’Ubushinjacyaha mu rubanza rwa mbere.
Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, Me Fabrice Esptein umwe mu ikipe y’Abavoka babiri baburaniye Simbikangwa, yavuze ko Itegeko rirebana n’amahame mpuzamahanga aha uburenganzira u Bufaransa bwo kuburanisha Umunyamahanga wakoreye ibyaha mu mahanga, hari ibyo ryirengagije.
Ati “Ubwunganizi bw’uregwa bwaje kwisanga budashobora guherekeza Ubushinjacyaha ubwo bwajyaga mu Rwanda. Kandi, ubwo twasabaga urukiko ngo twijyaneyo turebe aho ibyaha byakorewe n’impumeko y’icyo gihugu, badusubije ko Itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ritabyemera.”
Yakomeje atanga urundi rugero rw’uko nta buryo bushoboka bwatuma umutangabuhamya ahatirwa kwitabira iburanisha iyo ari mu mahanga, dore ko uruhande rw’uregwa rwashoboraga gusaba ko hahamagazwa abatangabuhamya ariko rukaba ari rwo rubafasha kugera mu Bufaransa.
Muri make ngo ubushobozi buke bahawe ni bwo bwatumye urubanza rwa Simbikangwa rutabagendekera neza nk’uko Me Fabrice Esptein abivuga, akaboneraho gusaba ko imanza nka ziriya zajya zihabwa abavoka bihariye kandi bafite amikoro ahagije.
Abajijwe uburyo we na mugenzi Me Alexandra Bourgeot batahawe uburenganzira cyangwa ubushobozi buhagije, yasubije ko urubanza nka ruriya rwa Simbikangwa ruba rudasanzwe, bityo n’ubufasha mu by’ubutabera bukaba buba bukwiye kuba bwihariye.
Ati “Umwavoka w’Umufaransa aba akeneye kumva neza u Rwanda rw’icyo gihe, kandi agacengerwa n’icyo Jenoside ari cyo. Amafaranga yari akwiye kubishyirwamo yari menshi kuko urwo rubanza rwari rugizwe n’imitumba (tomes) 22, tutirengagije n’ibindi bitabo aba agomba gusoma ngo asobanukirwe neza amateka.”
Yakomeje avuga ko iyo ari yo mpamvu asaba ko imanza nk’izo zajya zihabwa Abavoka bihariye kandi babugenewe, banafite amikoro ahagije nk’abashinzwe kuburana imanza z’ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu mu Rukiko rwisumbuye rwa Paris.
Urubanza rudashoboka…
Me Fabrice Esptein yakomeje avuga ko urubanza rwa Simbikangwa mu bujurire, kuri bo rutashobokaga bashingiye ku mubano u Rwanda rufitanye n’u Bufaransa, uburyo iperereza ryakozwe n’imigendekere y’urubanza rwa mbere.
Icyakora ngo niba bikomeje, u Bufaransa bukwiye gukuraho inzitizi mu mategeko arebana n’amahame mpuzamahanga, hagatangwa ubushobozi buboneye ku baburanyi bombi kugira ngo urubanza rube koko intabera.
Abajijwe ku musaruro w’ubutabera bw’u Rwanda ugereranyije na ICTR ndetse n’izindi manza zaburanishirijwe ahandi hashingiwe ku mahame mpuzamahanga, Me Fabrice Esptein yagize ati “Sinshyigikiye ko izo manza zoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda, kuko abaregwa bashobora kudabwa ubutabera buboneye.”
“Jye icyo nsimbarayeho ni uguha ubushobozi uruhande rw’ubwunganizi bw’abaregwa nk’uko byakorwaga na ICTR, kugira ngo hakusanywe ubuhamya aho ibyaha byabereye kimwe n’uko Ubushinjacyaha bubikora, ibyo bikaba bidakorwa mu butabera bw’u Bufaransa. Imbere ya ICTR byarashobokaga cyane ko Pascal Simbikangwa agirwa umwere.”
Urukiko rusesa imanza rwafashije Simbikangwa gutema ishami yari yicariye
Alain Gauthier, Umuyobozi w’Urugaga rw’imiryango yiyemeje gushakisha no gushyikiriza ubutabera abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda baba mu Bufaransa (CPCR), yavuze ko batahwemye kugaragariza u Bufaransa n’imiryango mpuzamahanga ibyo bibazo byose byavuzwe haruguru.
Ati “CPCR iteganya ko imanza z’ibyaha byibasiye inyokomuntu, Umuryango mpuzamahanga ari wo uba ikwiye kuzitangaho umusanzu haba ku bushinjacyaha ndetse n’uruhande rw’ubwunganizi bw’uregwa. Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha (ICTR) rwafashaga uruhande rw’uregwa. Ubu rwafunze imiryango, rero Umuryango mpuzamahanga ni wo wagombaga kurukorera mu ngata mu manza zisigaye.”
Gauthier yakomeje avuga ko mu iperereza CPCR ikora ku bakekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bari mu Bufaransa, nta nkunga n’imwe uwo muryango ubona kandi uri mu ruhande rw’Ubushinjacyaha mu manza zigera kuri 25, ati “Kuva mu myaka 15 ishize, Abavoka bacu ni abakorerabushake.”
Muri icyo kiganiro, hari aho Alain Gauthier yagize ati “Birumvikana, nyuma y’imyaka 22, kuburanisha ibyaha byakorewe iyo bigwa uturutse mu Bufaransa ni ikibazo gikomeye. Icyakora ntawe ukwiye kwirengagiza ko Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa ari rwo rwanze kohereza abaregwa ngo baburanishirizwe mu Rwanda.”
Yongeyeho ati “Ntitwahwemye kugaragaza ko kohereza imanza zikaburanishirizwa mu Rwanda ari cyo gisubizo cyiza. Ndatekereza ko Me Epstein atazi na gato imikorere y’Ubutabera bw’u Rwanda. Ariko niba u Bufaransa bwaranze kohereza imanza ngo ziburanishirizwe i Kigali, ukareba umubare wazo, bizasaba ko hashyirwaho Urugereko rwihariye rushinzwe kuziburanisha.”
Urubanza rwa Pascal Simbikangwa mu bujurire bw’igifungo cy’imyaka 25 yari yarakatiwe, rwatangiye kuburanishwa kuwa 25 Ukwakira 2016, rusozwa kuwa 3 Ukuboza.
Urukiko rw’ubujurire rwatesheje agaciro impamvu z’ubujurire bw’abunganira Simbikangwa, maze rushimangira igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 uwo mugabo yari yakatiwe nyuma yo kumuhamya icyaha cya jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu.



















TANGA IGITEKEREZO