00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aya mahoro dufite uyu munsi, yaguzwe amaraso y’intwari nyinshi - Gen Maj Karusisi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 4 July 2026 saa 08:23
Yasuwe :

Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatanu mu Ngabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Gen Maj Ruki Karusisi, yerekanye uburyo amahoro u Rwanda rufite uyu munsi yabonetse hamenetse amaraso y’intwari nyinshi, asaba urubyiruko gukomeza gusigasira ibyagezweho no kurangwa n’udushya tuzana iterambere mu gihugu.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Nyakanga 2026, ubwo abaturage, abayobozi n’urubyiruko rwaturutse mu turere twose tw’Intara y’Iburasirazuba, bakoraga urugendo rwo Kwibohora rwa kilometero 23 bagenda n’amaguru.

Ni urugendo rwakozwe n’abarenga 4500 bahagurukiye muri Stade ya Nyagatare bagera mu Murenge wa Tabagwe ahazwi nko ku Gasantimetero, ahari indake Perezida Kagame yabagamo mu gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu.

Gen Maj Karusisi ati “ Kwibohora si umunsi wo kwizihiza gusa, ni amateka y’ubutwari, kwitanga, gukunda igihugu no kugira icyerekezo. Ni amateka agaragaza ko iyo abanyarwanda biyemeje, bagashyira hamwe bakagira ubuyobozi bufite icyerekezo nta cyatunanira.’’

Gen Maj Karusisi yavuze ko abanyarwanda benshi babaye impunzi mu bihugu bitandukanye nyuma yo kwamburwa uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo. Yavuze ko bagerageje inshuro nyinshi gutaha mu mahoro ariko ntibyashoboka, bagahitamo kurwana, urugamba ruhera ku ya Mbere Ukwakira 1990.

avuze ko muri uru rugamba, ubuyobozi bwa RPA bwari buyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Gen Maj Karusisi yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga miliyoni imwe, amahanga ananirwa guhagarika ayo mahano ariko Perezida Kagame atanga itegeko ry’uko Inkotanyi ziyihagarika kugeza tariki ya 4 Nyakanga ubwo yahagarikwaga hagatangira amateka mashya.

Ati “ Kwibohora ntabwo byagarukiye ku ntambara gusa, nyuma yo guhagarika Jenoside, Afande yatangiye urugendo rukomeye rwo kongera kubaka igihugu cyari cyasenyutse, guhuza abanyarwanda, kubaka inzego zikomeye no guharanira iterambere rirambye.”

“Uyu munsi u Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite umutekano n’ituze, rufite isuku, iterambere n’icyerekezo. Ibi ni umusaruro w’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wacu n’ubufatanye bw’Abanyarwanda.’’

Gen Maj Karusisi yakomeje agira ati “ Iyo dusuye iyi nzira y’urugamba rwo Kwibohora, ntituba tugiye kureba amateka gusa, tuba twibutsa imitima yacu ko aya mahoro dufite uyu munsi, yaguzwe amaraso y’intwari nyinshi.”

“Tuba twigira ku butwari bwabo kugira ngo natwe twubake u Rwanda rukomeye kurushaho. Afande wacu akunze kudushishikariza ko u Rwanda rwubakwa n’abanyarwanda ubwabo, ubu ni ubutumwa budusaba kudatekereza ko ejo hazaza hacu hazubakwa n’abandi.”

Gen Maj Karusisi yavuze ko iyo hari amahoro abantu bakora bagatera imbere bagateza imbere igihugu ndetse n’abana bagakomeza kuba ahantu heza. Yasabye buri munyarwanda wese kugira uruhare mu gucunga umutekano buri wese akazana ibisubizo aho kuzana ibibazo.

Ati “ Igihugu cyacu gikeneye abaturage batekereza ibisubizo, bakora cyane, bubahiriza amategeko kandi bashyira hamwe. Agaciro k’igihugu gashingira ku gaciro abenegihugu biha ubwabo, nidushyira hamwe tukarinda ibyagezweho ntakizatubuza kugera ku ntego twihaye.’’

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, we yasabye urubyiruko kwigira ku ntwari zagize uruhare mu kubohora igihugu no ku cyubaka, abasaba gusigasira ibyagezweho no kubirinda.

Uru rugendo rwatangiriye muri Stade ya Nyagatare
Benshi mu bitabiriye uru rugendo ni urubyiruko
Abayobozi batandukanye barimo abo mu nzego z'umutekano bitabiriye uru rugendo
Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yavuze ko bishimira ibikorwaremezo byagejejwe muri aka karere muri iyi myaka yose urugamba rwo kubohora igihugu rurangiye
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko bifuza ko uru rugendo rwitabirwa n'urubyiruko ruturutse mu turere twose
Gen Maj Ruki Karusisi yasabye urubyiruko kwigira ku mateka rukarangwa n'indangagaciro
Guverineri Rubingisa yavuze ko bifuza ko umwaka utaha, uru rugendo rwo Kwibohora rwazitabirwa n'urubyiruko rwaturutse mu gihugu hose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages