Ibi Minisitiri Bizimana yabigarutseho kuri uyu wa 5 Mata 2024, mu Nama Mpuzamahanga ijyanye no Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi, yahurije hamwe abanditsi, abanyamakuru, abanyamategeko n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bo mu Rwanda no mu mahanga.
Baganiriye ku Rwanda rwa nyuma ya Jenoside n’uruhare rwabo mu kumvikanisha ijwi ry’Abanyarwanda ku isi yose.
Minisitiri Bizimana ati “Ku mipaka y’u Rwanda rero ba bicanyi bo mu 1994 n’abandi bagenda bafatanya na bo barahari barafatanya na Leta ya Congo kandi bakomeje bya byaha, rero nimuzamure amajwi yanyu. Ntidushobora kwibuka nyabyo niba ibyaha byamennye amaraso hano, bigikomeje nyuma y’imyaka 30.”
Minisitiri Bizimana yavuze ko iyi nama ikwiye kuba umwanya wo gufungura amaso, gusesengura ahahise no kwibutsa Isi yose ko “ntibizongera ukundi” ikwiye kuba intwaro, avuga ko rero kwirengagiza kwabayeho kugeza ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ishyizwe mu bikorwa, bikwiye gusiga isomo.
Ati “Hari umugani uvuga ngo hagowe abantu bafunga amaso yabo kandi bari bakwiye kuba bareba.”
Yakomeje avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itatunguye amahanga, kuko hari abantu batandukanye bagiye batanga impuruza berekana ko mu Rwanda hashobora kuba Jenoside ariko amahanga agaterera agati mu ryinyo.
Ati “Kuva mu 1990 hari abanyamakuru bakoze akazi kabo ko kumenyesha abantu amakuru, haba mu gihugu ndetse no hanze, banditse inyandiko zivuga ko Jenoside ishobora kubaho, bavuga ko ubutegetsi bw’u Rwanda burimo buyitegura, bagahamagarira u Bufaransa guhagarika ibyo byose.”
Yatanze urugero ko nk’ikinyamakuru L’Humanite cyanditswe ku itariki ya 22 Ugushyingo 1991, kivuga kiti “Paris ni umufatanyacyaha,” cyaherega ku kuba mu Ukwakira 1990 u Bufaransa bwohereje abasirikare kujya guha imyitozo ingabo z’u Rwanda, kandi bakaba ari bo bahataga ibibazo ababaga bafashwe ku rugamba.
Yavuze ko hari izindi nyandiko zasohotse muri icyo kinyamakuru zigaragaza ko abicanyi bari bayobowe na Gen. Habyarimana barimo bica abaturage kugira ngo baburizemo amasezerano ya Arusha.
Ati “Ikinyamakuru l’Evenement cyanditswe mu 1992 kigaragaza ko Jenoside irimo itegurwa, kivuga ko Habyarimana, inshuti ya François Mitterrand, atashakaga guhagarika ubwicanyi bwakorwaga n’udutsiko twashakaga kurimbura Abatutsi.”
Minisitriri Dr. Bizimana yavuze ko n’ubwo byasabye imbaraga ndetse n’ubutwari bw’abantu batandukanye kugira ngo amahanga yemere ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse abayikoze bari muri ibyo bihugu baburanishwe.
Bamwe mu bitabiriye iyi nama batanze ibitekerezo, bagaragaje ko bisa naho umuryango mpuzamahanga utize isomo ukurikije Jenoside yabaye mu Rwanda, kuko kuri ubu muri RDC hari kuba ibisa nabyo kandi amahanga arebera ndetse n’Umuryango w’Abibumbye uriyo ubireba, basabye ko hakwiye kuzamurwa ijwi kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera ahandi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!