Utwo tugari twabigezeho mu mwaka w’imihigo wa 2020/21 na 2021/22 bituma n’umurenge wa Gasaka wesa uyu muhigo 100% mbere y’indi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza, Uwamariya Agnes, yashimye uruhare rwa buri muyobozi mu kugera kuri uwo muhigo avuga ko bakwiye gukomeza kurangwa n’ishyaka.
Yagize ati “Ndagaruka ku ishyaka ribaranga muri iki gikorwa, biragaragara ko buri wese yatangatanze mu nguni ye nk’abakinnyi b’umupira w’amaguru. Bayobozi b’utugari ndagira ngo mbashimire by’umwihariko ku muvuduko murimo kuko ikintu mukora mukijyanamo n’umutima wanyu wose mukagikora bishimishije. Ni ikintu gikomeye.”
Uwamariya yabwiye abakuru b’imidugudu na ba mutwarasibo ko ari indashyikirwa mu byo bakora, abasaba gukomeza umuhate n’urukundo biganisha umuturage ku iterambere.
Ati “Ntabwo twabona ibikombe tubaha, mwebwe mukora akazi karenze, twebwe twabikora kuko tubihemberwa cyangwa ari inshingano zacu za buri munsi ariko mwe mubikora nk’umuhamagaro, urukundo mukunda abaturage n’igihugu mugatuma tugera ku bikorwa bitandukanye ni mwe tubikesha.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngiryi, Bangambiki Jean Pierre, yavuze ko kugira ngo Akagari ayoboye kabashe kuba aka mbere mu Karere mu kwesa umuhigo wa mituweli 100% ari uko babinyujije mu isibo.
Yagize ati “Mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize twakoze ikintu gisa n’ikidasanzwe dufata buri sibo abaturage bagomba kwishyura mituweli ingo turazimenya; buri Mutwarasibo tumuha ifishi iriho umusanzu buri muturage azajya atanga kugeza arangije mituweli ye. Niba umuryango wishyura ibihumbi icyenda, twayagabanyije mu mezi umunani twihaye ubwo tukamenya ayo buri kwezi umuturage azajya atanga.”
Umukuru w’Umudugudu wa Sumba, Sebanani Amri Xavier, yavuze ko afite amasibo 15, afatanyije na ba mutwarasibo bakoreye hamwe biha umuhigo w’uko nta muturage uzasigara atishyuye ubwisungane mu kwivuza kandi babigeraho.
Ati “Iyi gahunda yo gukorera mu masibo dufatanyije yaradufashije, iyo twicaye tukajya hamwe tuvuga umuhigo tugiye gukora tugahita tuwesa ako kanya.”
Yavuze ko igare yahawe rizamufasha kugera aho byamugoraga kujya n’amaguru kubera ko ayoboye umudugudu munini.
Ati “Umudugudu wanjye ni munini cyane, gukorana na ba Mutwarasibo byamvunaga ariko ubu bimbereye byiza cyane kuko ari ukujya ku igare nkamanuka nkabegera tukavugana.”
Uretse ba Mudugudu bahawe amagare, abayobozi b’Utugari bahawe impapuro z’ishimwe ndetse n’abafatanyabikorwa bahagarariye abandi mu Murenge bashimirwa uruhare rwabo mu kwesa umuhigo wa mituweli.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!